Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

AEBR Kacyiru: Itsinda rya Power of the Cross na Korali Seraphim Melodies bahuriye mu gitaramo gikomeye cyo kumurika igitabo "Ubuzima nyakuri" cy’umwanditsi Noheli Francois


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 February 2018 saa 02:10'

"Ubuzima nyakuri" n’igitabo cya Gikristo cyanditswe n’umusore Noheli Francois umukristo wo mw’itorero ry’Aba Baptiste muri Paruwasi ya Kiacyiru ari naho hazabera igitaramo gikomeye cyo kugishyira kumugaragaro n’ibiroli bizitabirwa n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza nka Power of The Cross ,Korali Seraphim Merodies yaha kuri AEBR n’andi makorali yose ahakorera umurimo w’Imana hamwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev. Dr. MUNYAMASOKO GATO Corneil Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’ Amatorero y’ Ababatisita mu Rwanda (AEBR) wagenzuye kandi akemeza ubwiza n’umumaro iki gitabo gifite k’umukristo.


Uyu ni NOHELI Francois umwanditsi w’igitabo cya Gikristo yise ngo "UBUZIMA NYAKURI

Mu kiganiro IYOBOKAMAMANA.COM twagiranye na NOHELI Francois umwanditsi w’iki gitabo "UBUZIMA NYAKURI" yavuzeko iki gitabo yamaze imyaka isaga ibiri n’igice ari kugitegura ati:"Umuhamamgaro wokwandika iki gitabo wanjemo nyuma uo kwitegereza isi no kureba ibikorerwamo nibwo naje gusanga abantu benshi bari mu buzima butaboneye ,butari ukuri ndetse abenshi bakaba batazi ko roho nziza iba mu mubiri muzima".

Rev. Dr. MUNYAMASOKO GATO Corneil Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’ Amatorero y’ Ababatisita mu Rwanda (AEBR) niwe wagenzuye kandi yemeza ko iki gitabo gifite ubuhanga n’umumaro ukomeye kubakristo ndetse ashimangirako uyu mwana w’umusore NOHELI Francois yacyanditse ahishuriwe n’umwuka wera kuko muricyo agaruka mu gutanga inama ,amasomo ku bintu bikenewe cyane muri iyi minsi mu buzima bwa Gikristo.


Rev. Dr. MUNYAMASOKO GATO Corneil Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’ Amatorero y’ Ababatisita mu Rwanda (AEBR) yemeje umumaro w’iki gitabo

Iki gitabo kirajya ku mugaragaro kuri iki cyumweru k’italiki ya 04 Werurwe 2018 kurusengero rwa AEBR Kacyiru aho kizabonekamo abaririmbyi nk’itisnda rya Power of the Cross rimaze kwigarurira imitima ya benshi ,hazaba hari kandi amakorali atandukanye nka Seraphim Melodies, Horebu Choir,Urumuri Choir ,Isoko Choir na Narada Worship Team bose bo kuri AEBR Kacyiru hamwe n’abakozi b’Imana batandukanye kuva saa munani kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba(14h00-17h00).


Menya ibijyanye n’imurikwa ry’iki gitabo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.