Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Adrien na Gentil Misigaro bageze i Kigali bakiranwa urugwiro (Video)

Ubwanditsi , 4 weeks ago

Abahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi by’umwihariko abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bageze I Kigali aho bitabiriye igitaramo bahateguye mu ntangiriro za Werurwe 2020.

Aba bahanzi bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020, bari kumwe n’itsinda rinini ry’ababafasha kuririmba.

Iki gitaramo cy’aba bahanzi cyiswe ‘Each One Reach One’ gitaganyijwe kuba ku wa 8 Werurwe 2020, muri Kigali Arena aho bazafatanya n’umuhanzi Israel Mbonyi nawe umaze kubaka izina muri uyu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ubwo bageraga I Kigali, aba bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere, bakiranywe urugwiro n’imbaga y’abiganjemo abo mu miryango yabo, inshuti n’abakunzi b’ibihangano byabo ndetse n’itangazamakuru.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru basobanuye ko baje muri gahunda y’ibitaramo bise ‘Each One Reach One’ bifite intego zirimo kurwanya ibiyobyabywenge by’umwihariko mu rubyiruko.

Basobanuye “Icyifuzo cyacu ni uko ubu butumwa tuzanye bwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge buzagera kuri benshi.”

Uretse iki gitaramo kizabera I Kigali ku wa 8 Werurwe, biteganyijwe ko na tariki 15 Werurwe 2020 bazakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye muri Auditorium.

Ibi bitaramo bije nyuma y’uko mu 2019 nibwo Adrien Misigaro yasuraga urubyiruko ruri kugororerwa i Iwawa, iki gihe uyu muhanzi yavuyeyo atangije Ubukangurambaga yise “Melody of New Hope” bugamije gukangurira urubyiruko rutandukanye kwirinda no kwitandukanya n’ibiyobyabwenge.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO