Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Adrien Misigaro yiyongereye kuri Aimee Uwimana ,Alarm Ministries mu bazafasha Gentil Misigaro mu gitaramo Hari imbaraga i Kigali

Ubwanditsi , 18 February

Gentil Misigaro ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ’Hari imbaraga Rwanda Tour’ azakorera mu Rwanda. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko byamaze kumenyekana ko Gentil Misigaro yatumiye umuvandimwe we Adrien Misigaro muri iki gitaramo ,uje wiyongera kuri Aimee Uwimana na Alarm Ministries

Iki gitaramo kizaber mw’ihema rya Camp Kigali. Gentil Misigaro ugiye gukorera igitaramo mu Rwanda ni umuhanzi nyarwanda uri mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi mu Rwanda mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Aba mu gihugu cya Canada akaba azwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Buri munsi, Hano ku isi, Biratungana, Ngiy’indirimbo, Tuzanezerwa n’izindi. Ni umuhanzi akaba n’umu Producer.

Iki gitaramo k’imbaturamugabo kitezwe n’abatari bake kizaba kuwa 10 Werurwe 2019.

Igitaramo Gentil Misigaro azakorera mu Rwanda ni cyo cya mbere azaba ahakoreye. Yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko ari igitaramo kidasanzwe, ati: "Hari imbaraga Concert izaba ari idasanzwe kuko hashize igihe ngambira kuza gutaramira mu Rwanda, kuko nabisabwe n’abantu benshi, ariko igihe cyari kitaragera.

Iyi concert izaba idasanzwe kuko indirimbo zose zizakorwa nka: BIRATUNGANA, HAR’IMBARAGA, BURI MUNSI, UMBEREYE MASO n’izindi nyinshi ziri kuri Album nise BURI MUNSI zifite amateka akomeye ndetse n’ubuhamya bufatika bw’ibintu Imana imaze gukora ibinyujije muri ziriya ndirimbo."

Gentil Misigaro mu minsi yashize yari yatangaje ko abaririmbyi bazamufasha iki gitaramo barimo Umuramyi Uwimana Aimee n’itsinda rya Alarm Ministries,Umunyamerika Evan Jarrell hamwe na Shekinah Drama Team ya Restauration Church i Masoro ndetse ko hashobora kwiyongeraho abandi none ubu yamaze gutangaza ko Adrien Misigaro nawe ari mubo bazafatikanya kuramya no guhimbaza Imana muri Hari imbaraga Rwanda Tour.




ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO