Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Adrien Misigaro arasaba inkunga ya miliyoni14Frw bahombye mu gitaramo bari bateguriye kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi , 4 months ago

Umuryango udaharanira inyungu, Melody of New Hope washinzwe n’umuhanzi Adrien Misigaro urasaba inkunga y’asaga miliyoni 14Frw washoboye mu gitaramo cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge kikaza guhagarikwa ku munota wa nyuma kubera Coronavirus.

Iki gitaramo cyari cyahawe izina rya ‘Each One Reach One’ cyagombaga kuba ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, mu Intare Arena kigahuriza hamwe abahanzi barimo Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, Israel Mbonyi.

Harimo kandi Umunyamerika uririmba mu Kinyarwanda Evan Jarrell, Jake, Patrick Nkundabose wamamaye muri Alarm Ministries n’abandi.

Nk’uko byakunze kugarukwaho n’Umuhanzi Adrien Misigaro uhagarariye Umuryango MNH, ari nawo wateguye iki gitaramo cyari kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 8 Werurwe 2020, ndetse no mu Karere ka Huye muri Auditorium muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ku wa 15 Werurwe 2020.

Ibi bitaramo uko ari bibiri n’izindi gahunda zitandukanye z’uyu muhanzi wari waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byateguwe mu rwego rwo gukangurira buri wese mu Banyarwanda gufasha byibuza umuntu umwe wabaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo.

Gusa mu buryo butunguranye habura amasaha make ngo igitaramo cy’i Kigali kibe kuri iki Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, Umujyi wa Kigali wahise usohora itangazo ugaragaza ko iki gitaramo kimwe n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro byose bihuriramo abantu bihagaritswe bikazasubukurwa mu gihe hazaba hatanzwe irindi tangazo.

Nyuma yo guhagarikwa kw’iki gitaramo, Adrien Misigaro na bagenzi be ntabwo bacitse intege ahubwo bahisemo gukora iki gitaramo kigacishwa ku rubuga rwa Youtube rw’uyu muhanzi.

Adrien Misigaro niwe wabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Ntiyamukanze’ n’izindi.

Ubwo yarimo aririmba yageze hagati avuga ko “Amahoro dufite mu Mana yacu ntabwo asa nk’ayo ab’isi batanga, Isi yose ifite ubwoba kuri uyu munsi. Murabona ko turi gukorera mu cyumba kitarimo abantu, tugomba kuramya Imana. Kubohoka dufite muri Yesu nta handi twakubona.”

Yavuze kandi ko “Tugiye kubwira izi ntebe ngo zizamure icyubahiro nazo, mutekereze izi ntebe ari abantu. Satani yagize ngo yirukanye abantu mu ntebe ariko si ko bimeze.”

Ubwo yasobanuraga ibijyanye n’intumbero bari bafite ubwo batangizaga umushinga wa Each One Reach One, yavuze ko “Dutangira iki gikorwa cya Each One Reach One , twari dufite intego yo kugera ku bantu benshi, ni njye wagiye i Iwawa ngarutse mubwira amakuru y’ibyo nabonye, uko tubana nta n’umwe ujya ubwira undi ngo oya, kuko iyo ubivuze uba ufite ubundi buryo uri bukoremo icyo kintu.”

Adrien Misigaro yahise anatangiza ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kuziba icyuho cy’igihombo cyatewe no kuba iki gitaramo kitarabaye kandi bari barashoyemo amafaranga agera ku bihumbi $15 asaga miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “ Imwe mu mbogamizi ziri mu gutegura igitaramo nk’iki ni uburyo bw’amafaranga. Ibijyanye no gucuranga, abaririmbyi, kwamamaza, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi byadutwaye asaga ibihumbi $15.”

Yavuze ko we na bagenzi be bahuriye muri New Melody of Hope bari gusaba inkunga abanyarwanda kugira ngo babashe gukomeza umurimo w’Imana mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu abantu bantandukanye bakomeje gutanga ubufasha bwabo binyuze ku rubuga rwa ‘Go Fund me’ rukusanyirizwaho inkunga mu buryo butandukanye.

Nawe ushobora gutanga ubufasha bwawe unyuze hano: Adrien Nkurunziza is organizing this fundraiser.

Reba igitaramo bakoze kuri YouTube


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO