Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Adrien Misigaro agiye gutaramira muri Australia

Akayezu Jean de Dieu , 5 days ago

Umuramyi Adrien Misigaro ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko iyo aherutse gushyira hanze yitwa ‘Ntibyamukanze’ yatumiwe mu giterane mu gihugu cya Australia.

Iki giterane cyiswe ‘Youth Conference Brisbane giteganyijwe kuba ku wa 10- 11 Mutarama 2020, mu Mujyi wa Brisbane ari nawo ufatwa nk’umurwa mukuru w’iki gihugu.

Gifite insanganyamatsiko ishingiye ku magambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Timoteyo wa 1, 4:12-13, avuga ko “Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.”

Adrien Misigaro yabwiye IYOBOKAMANA ko yatumiwe n’uru rubyiruko rw’abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu kandi yiteguye kubataramira.

Uretse Misigaro uzaririmba muri iki giterane kizamara iminsi ibiri, biteganyijwe ko kizaba kirimo n’abakozi b’Imana nka Pasiteri Buhiga Dieudonne, Pasiteri Joel Shaw ndetse na Bishop Tuyishime Godwin. Igiterane Adrien Misigaro yatumiwemo muri Australia


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO