Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yasubije mu nshingano Rev. Past. Rutegamihigo Come wahoze ari umuvugzi wungirije ku ngoma ya Usabwimana

Ubwanditsi , 18 March

Itorero rya ADEPR ryasubije mu nshingano y’ubukuru bw’itorero Bwana Rev. Past. Rutegamihigo Come (soma Kome) wigeze kuba umuvuguzi wungirije w’itorero rya ADEPR ku ngoma ya Rev.Usabwimana Samuel .

Bwana Rev. Past. Rutegamihigo Come (soma Kome) yabaye umuvugizi wungirije ,icyo gihe yari yungirije Rev.Usabwimana Samuel wari umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR mu myaka yatambutse maze ubwo iri torero ryazagamo akaduruvayo katurutse kubirego byaregwaga Usabwimana biza no gutuma ingoma ye ikurwaho isimburwa n’ingoma ya Rev.Sibomana Jean afatanije na Rev.Tom Rwagasana .

Ingoma ya Rev.Sibomana na Rev.Rwagasana ,aba bombi baje no kwitwa amazina yaba Bishop ikimara kujyaho yaranzwe no gukora icyo bita kwikiza benshi mu bantu bavugaga rikijyana cyangwa bari abayobozi mu myanya ikomeye ku ngoma ya Rev.Usabwimana Samuel ari naho n’uyu Bwana Rev. Past. Rutegamihigo Come (soma Kome) wari umuvugizi wungirije yagendeye amateka ye akibagirana.

Amakuru IYOBOKAMAMANA twakiriye uyu munsi kuwa 18 Werurwe 2019 avugako ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasubije mu nshingano y’ubukuru bw’itorero Bwana Rev. Past. Rutegamihigo Come (soma Kome) nkuko yaramzae igihe abisaba.

Ibi byatumye duhamagara ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR ,Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR ari nawe ufite ubuzima bw’itorero mu nshingano ze ,ubwo twamubajije iby’aya makuru yo gusubiza ubukuru bw’itorero Bwana Rev. Past. Rutegamihigo Come (soma Kome) yemeye ko ari ukuri .

Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR yemeje aya makuru

Muri aya magambo ,Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR yagize ati :"Bwana Rev. Past. Rutegamihigo Come (soma Kome) yandikiye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR adusaba ko twamusubiza mu nshingano z’ubukuru bw’itorero (Pasiteri) turabisuzuma dusanga nta cyaha yakoze cyatuma tutabimwemerera bityo dufata umwanzuro wo gusubiza ikifuzo cye tumugira umukuru w’itorero mw’itorero ry’akarere ka Kicukiro ,ubwo ubuyobozi bw’itorero ry’akarere buzamugenera aho agamba gukorera ".

Bwana Rev. Past. Rutegamihigo Come (soma Kome) wigeze kuba umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMAMANA.COM yemeje aya makuru avugako ari ukuri kandi ko byamushimishije cyane .


Bwana Rev. Past. Rutegamihigo Come (soma Kome) wigeze kuba umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR

Ati:"Birashimishije cyane ,ndashima ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR kuba barashishoje bakaba bansubije mu nshingano rwose n’ibintu byiza kandi bishimishije ,Imana ibahe umugisha .

Inshingano y’ubukuru bw’itorero irakomeye mw’itorero ry’Imana kuko umuyobozi wese kurwego runaka rw’itorero agomba kubanza kuba umukuru w’itorero (Pasiteri).Urugero ntiwaba umushumba wa Paruwasi,umuyobozi w’itorero ry’akarere,intara ,umuvugizi ,umunyamabanga n’indi myanya itandukanye utarabanje kuba umukuru w’itorero.


Bwana Rev. Past. Rutegamihigo Come (soma Kome) wigeze kuba umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR yasubijwe ubukuru bw’itorero


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO