Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yasobanuye iby’ibaruwa isaba abakristo gutanga amaturo bakoresheje ikoranabuhanga

Editorial , 5 days ago

Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Rev Karuranga Ephrem, yavuze ko ibaruwa bandikiye abakristo bababwira uburyo batangamo amaturo babikoze nyuma y’uko hari bamwe bari bagize icyo kibazo cyo kubura uko bayatanga.

Ni nyuma y’impaka zakurikiye itangazo ryasohowe n’iri torero rimenyesha abakristo uburyo bwo gutangamo amaturo aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavugaga ko bidakwiye.

Mu batanze ibitekerezo harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, akaba n’Umuyoboke wa ADEPR, yavuze ko muri ibi bihe iri torero ritari rikwiye kwaka amaturo ahubwo ryagombaga gufata ku yo abakirisitu batuye rigafasha abakene baryo.

Itangazo ryo ku wa 20 Werurwe 2020, ryashyizweho umukono na Rev Karuranga rivuga “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbagezeho uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe Isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko duhanganye n’icyorezo cya Coronavirus.”

Rev Karuranga avuga ko ‘zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda harimo no guhagarika amateraniro y’abantu benshi.”

“Bityo mu rwego rwo korohereza abakirisitu gushyigikira umurimo w’Imana, mbandikiye iyi baruwa mbagezaho uburyo butatu bwatoranyijwe bwakwifashishwa.”

Ubwo buryo burimo gukoresha uburyo bw’umudiyakoni [agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero. Gukoresha uburyo bwa konti yo muri Banki ya Paruwasi igahabwa abakiristu.

Hari kandi uburyo bwo gukoresha uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money, itorero ry’akarere rigakoresha nimero rizahabwa n’ibiro bikuru, izo nimero zikamenyeshwa abakirisitu.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Rev Karuranga yavuze ko gutura ari uburenganzira n’ubushake bw’umuntu.

Yavuze ko “Abakristo bari batangiye kuduhamagara bibaza uburyo bari butange amaturo, kandi hari n’ikibazo cy’uko tudakomeza gukomeza guhererekanya amafaranga mu ntoki duhitamo kubwira Abapasiteri gufasha abakristo abafite ubushobozi bagatura.”

Yakomeje avuga ko “Twebwe icyo twabakanguriye cya mbere ni ugufashanya twari twabikoze ku Cyumweru twifashishije radio yacu.”

Bamwe mu bakristo bavuga ko gutanga icya cumi n’amaturo ari umuco batojwe kuva bakiri bato kandi ari ngombwa kuko Itorero rigomba kubaho kuko batanze ayo maturo ari nayo mpamvu abafite ubushobozi bayatanga.


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Etienne , 24 March 2020 , saa 23:18'

    Icyo yanditse :

    Mu mafaranga twinjiza,Bibiliya itwitisha gufasha no gutanga kimwe mu icumi by’inyungu twabonye,n’amaturo yo kubahiriza Umwami Imana.Twabikoze kenshi kandi tubibonamo umugisha.Utabikora ni ubushake bwe kuko nta gahato kabirimwo.Rero abatabishyigikiye ni uko batazi umugisha twabiboneyemo,kandi tunazi ingero nyinshi aho amatorero agira uruhare muri girinka,gutanga ibyo kurya,kuremera abatishoboye ni ibindi.

  • KWIZERA Enmanuel , 25 March 2020 , saa 01:58'

    Icyo yanditse :

    Hello Iyobokamana. Gutanga amaturo na1/10 ntabwo bihatirwa n’ubushake bw’umuntu bitewe mu rwego agezeho mu kubaha Imana. Rero numva ADEPR ntakosa yakoze..

    Hanyuma Hon.Min Eduard yabanze kuri ADEPR gusa sinzi impamvu yabyo,bibaye Gufasha byaba mu rwego rw’amatorero yose Muri rusange..

    Bless our Nation Rwanda 🇷🇼

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO