Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yashyizeho amasengesho y’iminsi irindwi yo gutabaza Imana

Editorial , 2 months ago

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR bwahamagariye abakristo baryo kwifatanya mu masengesho y’imisi irindwi agamije gutabaza Imana ngo itabare Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Muri ibi bihe Isi yose n’u Rwanda muri rusange bahangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus [COVID 19], gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu ndetse no gukwirakwira mu buryo bwihuse.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, ko abantu 17 aribo bamaze kwandura icyo cyorezo mu gihugu hose.

Abakristo ba ADEPR basabwe ko muri aya masengesho azatangira ku wa 22 Werurwe akageza ku wa 28 Werurwe 2020, uzaba ari umwanya mwiza wo gusenga Imana kugirango ikize igihugu cy’u Rwanda ndetse n’Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo ryandikiwe abashumba bose bo muri iri torero rishyirwaho umukono n’Umuvugizi Mukuru w’iri torero, Rev Karuranga Ephrem rivuga ko “Iminsi ibiri isoza izaba iyo gusenga twiyirije ubusa.”

Rev Karuranga kandi yasabye abakristo ko mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus bagomba kwibuka ko guteranira hamwe bitemewe ahubwo umuntu wese azajya asengera iwe mu rugo ari wenyine.

Akomeza agira ati “Ariko tugakomeza gutakira Imana ku manywa na nijoro twiringiye ko izaturengera vuba nkuko ijambo ryayo ribivuga muri Luka 18:1-8.”

Ubuyobozi bwa ADEPR kandi bwasabye abashumba bayobora ama paruwasi n’imidugudu kuzakurikirana ko ayo masengesho akorwa neza bita ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO