Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yashimye uruhare rw’abahanzi n’amakorali mu kugera ku ntego y’ivugabutumwa

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekonte mu Rwanda [ADEPR], bwashimiye uruhare rw’abahanzi n’amakorali aribarizwamo mu gushyigikora gahunda y’ivugabutumwa rigera ku mitima ya benshi.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ivugabutumwa n’ubuzima bw’itorero muri ADEPR, Pasiteri Rudasingwa Jean Claude , mu gitaramo cya Korali Jehovah Jireh kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019.

Korali Jehovah Jireh yakoze igitaramo cy’amateka muri Stade ya ULK, imbere y’imbaga y’abakunzi b’ibihangano byayo, abakristo n’abanyarwanda muri rusange aho yabamurikiye alubumu yayo ya kane yiswe ‘Urugamba ni Yesu uruyoboye’.

Pasiteri Rudasingwa yavuze ko amakorali n’abahanzi ku giti cyabo bagize uruhare rukomeye mu ivugatumwa no kubaka umuryango nyarwanda.

Nibura muri Paruwasi zirenga 400 za ADEPR aho ziherereye hirya no hino mu gihugu, buri paruwasi yabatije inshuro eshatu, ni ukuvuga ko abakiriye Kristo bakemera ko ababera umwami n’umucunguzi babaye benshi.

Yavuze kandi ko hakozwe ivugabutumwa mu magereza mu bigo by’amashuri ndetse no mu bitaro n’ahandi henshi.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo iryo vugabutumwa ryarakozwe ku buryo bushimishije mu itorero ryacu. Amakorali cyane niyo yakoze umurimo ukomeye kuko bagiye bakora ibiterane mu magereza no mu mashuri nyuma abantu benshi barakizwa abandi bagarura ibyiringiro.”

Pasiteri Rudasingwa yavuze kandi ko iri torero ryakoze ivugabutumwa ryo mu bikorwa aho iri torero ryafashije abatishoboye mu kububakira, kubaha ibyo kurya n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ati “Muri uyu mwaka wa 2019, turashimira Imana cyane kubera ibintu byose byakoretse, turashimira itorero, abaririmbyi bagiye babidugashamo kongeraho n’abahanzi bagiye bafite impano nabo baradufashije cyane kongeraho n’abavugabutumwa tugiye dufite mu mpande zose baradufashije cyane ku buryo intego yacu yagezweho n’ibyo tutatekerezaga twarabibonye.”
Pasiteri Rudasingwa yashimiye abahanzi n’amakorali bafashije itorero mu ivugabutumwa

Mu bihe bishize hari bamwe mu bahanzi bo muri ADEPR bakunze kuvuga ko iri torero ribatererana mu bikorwa byabo, Pasiteri Rudasingwa yavuze ko icyabayeho ari ugushyiraho umurongo benshi bashobora kuba batarumvise neza.

Yagize ati “Ntabwo abantu basobanukiwe neza umurongo itorero ryatanze, ubundi abahanzi gahunda yabo iri kuri paruwasi niho ubuzima bwabo bureberwa nanaho batangira ibyifuzo byabo.”

“Iyo bateguye ibiterane turabyitabira tukabashyigikira, twabasabye kujya bavugana n’abashumba babo, icyabayeho ni uko batumvise neza umurongo twatanze.”

REBA HANO IKIGANIRO NA Pasiteri Rudasingwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO