Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yakusanyije arenga miliyoni 43Frw iha ibiribwa abatishoboye mu Mujyi wa Kigali (Video)

Editorial , 1 month ago

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, bwatangije gahunda yo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye ndetse rimaze gushyikiriza inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali ibiribwa by’asaga miliyoni 43 Frw.

Ku wa 2 Mata 2020, ADEPR yatanze ibiribwa bya miliyoni zisaga 20 Frw birimo toni eshanu z’umuceri, toni 6.6 z’ibishyimbo na toni 5,5 za kawunga; byagenewe abatabona ibiribwa muri Kigali.

Ibyo kurya byatanzwe byiyongera ku by’asaga miliyoni 22 Frw byatanzwe mbere. Iki gikorwa cyatangirijwe mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali ariko kizakomereza mu zindi ndembo.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko ibiribwa byaguzwe ari ibyavuye mu ituro ry’abayoboke b’itorero mu rwego rwo kugoboka abatishoboye.

Yagize ati “Byatanzwe ku rwego rw’abakirisito nk’uko basanganywe umuco wo gukora. Ni inkunga z’abakirisito zirimo gutangwa ariko harimo n’iz’abayobozi. Yagenewe abakeneye ubufasha ariko mu murongo utangwa n’ubuyobozi, harebwa abatishoboye mu tugari n’imidugudu.’’

Yashimiye abakirisito bari gukora ibikorwa byo kwita ku babo n’abaturanyi muri ibi bihe.

Ati "Ndabasaba gukomeza kwizera Imana no kuyisenga ngo ikize igihugu ariko tunakomeze gukurikiza amabwiriza twahawe n’ubuyobozi yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hydayat, yashimiye ADEPR yatanze inkunga yo gufasha abatishoboye.

Yagize ati “ADEPR nk’itorero na bo batekereje kwishakamo ibisubizo byashyigikira Leta y’u Rwanda mu gukomeza gufasha abaturage bashonje, bagizweho ingaruka n’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kuguma mu rugo. Hari abakoraga batagikora, turashimira abibutse ko na bo batanga umusanzu wabo.’’

Inkunga yatanzwe na ADEPR irimo iya Paruwasi ya Nyarugenge yatanzwe mbere ingana na 692 000 Frw. Yiyongeraho iyatanzwe ku wa Kane ingana na toni eshanu z’umuceri zifite agaciro ka 10 500 000 Frw.
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem

Umushumba wa ADEPR Nyarugenge, Pasiteri Sebugorore Henry, yabwiye IGIHE ko “Inkunga yose yatanzwe n’abakirisitu ngo bafashe bagenzi babo bashonje kubera gahunda yo kuguma mu rugo hubahirizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.’’

Mu minsi 12 abakirisitu ba ADEPR bamaze gukusanya inkunga ingana na 43 260 860 Frw. Muri Werurwe 2020 nibwo ubusabe bwabanje gufatwa nk’ubudakwiye mu gihe abantu batari kuva mu ngo zabo n’imirimo imwe n’imwe yahagaze.

Mu gihe cyo kuguma mu rugo, abaturage basabwa gukomeza kurangwa n’isuku bakaraba ibiganza n’isabune n’amazi meza, gusiga intambwe ndende hagati y’umuntu n’undi haba mu rugo n’ahandi, gukaraba intoki neza kandi kenshi no kwitabaza ubuyobozi igihe umuntu agaragaje ibimenyetso.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO