Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yakoze impinduka mu bashumba b’umujyi wa Kigali

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR bwakoze impinduka mu bashumba bayobora amwe mu maparuwasi y’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, aho bamwe mu bavugabutumwa bahinduriwe paruwasi bayoboraga bimurirwa mu zindi.

Ubusanzwe ADEPR itangaza ko impinduka nk’izi zikorwa mu nyungu z’umurimo w’Imana kandi ko biri mu ndahiro umuntu arahira iyo ahabwa inshingano ko aho azatumwa n’itorero hose azajyayo.

Izi mpinduka zabaye kuri uyu wa 8 Mutarama 2020, zasize bamwe mu bashumba barimo Rev Rebero Antoine wari umenyerewe Kimihurura ajyanywe i Gasogi mu gihe Rev Mutabazi Prosper wari usanzwe abarizwa i Batsinda yimuriwe mu Bibare.

Ubuyobozi bw’iri torero butangaza ko izi mpinduka akenshi ziba zigamije kubahiriza isezerano ry’Imana kuko umuntu wese uri mu nshingano zo gukorera Imana n’itorero agomba kumenya ko adakora aho ashaka ko ahubwo akora aho Imana ishaka.

Dore uko impinduka zakozwe

1) Rev Rebero Antoine yavuye Kimihurura yimurirwa i Gasogi

2) Rev Munyamahoro Seth yavuye Gasogi yimurirwa Kimihurura

3) Rev Mutabazi Prosuper yavuye i Batsinda yimurirwa mu Bibare

4) Rev Mutabazi Etienne yavuye mu Bibare yimurirwa mu misozi ya Bumbogo

5) Rev Kaboyi Agee yavuye i Kayanga yimurirwa mu Rugando

6) Rev Ruganza Gablier yavuye mu Rugando yimurirwa i Nyarurenzi ku gishanga cya Nyabarongo

7) Rev Ruganza Emmanuel yavuye mu Rukiri yimurirwa i Kayanga mu nkengero za Gasabo kuri Muhazi

8) Rev Murwanashyaka Faustin yavuye Nyarugunga yimurirwa mu Rukiri

9) Kwizera Elyse yavuye Nyarurenzi yimurirwa Nyarugunga

10) Rev Mpamyukuri Nehemieh yavuye Ruyaga yimurirwa Kamashashi

11) Rev Nsabimana Bercheri yavuye i Gatare yimurirwa i Batsinda

12) Rev Karasira Sylivais yavuye Kamashashi yimurirwa i Mukuyu mu misozi miremire

13) Rev Karangwa Jemus yavuye Nyanza yimurirwa Rwampara/Segemu

14) Rev Nkurunziza Richard yavuye Rwampara yimurirwa Gatare/Gahanga Rwantanamo

15) Rev Ngamije Viateur yavuye Bumbogo yimurirwa Nyanza

16) Rev Niyihaba J.Paul yavuye i Mukuyu yimurirwa Ruyaga.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO