Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR yaciriye inzira y’ubukire uwahoze ari umukene ku mutima no ku mubiri -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 February 2019 saa 09:13'

Itorero rya ADEPR ryashyikirije imashini idoda, Bwana Mugisha Yohani Petero wahoze ari inzererezi akajyanwa kugororerwa ku kirwa cya Iwawa n’ukuvugako ADEPR yamukijie ubukene yahoranye ku mutima kuko atarafite agakiza akakabyazwa ndetse banamukiza ubukene bw’umubiri kuko igikoresho yahawe azakibyaza imibereho .

Iyi Mashini, Mugisha Peter yashyikirijwe yari yarayemerewe n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem nk’igihembo cyuko yari yabaye uwa mbere mu bize gusoma, kwandika mu bagororewe ku kirwa cya Iwawa.

Itorero rya ADEPR ryashyikirije Mugisha Yohani Petero iyi mashini kuri uyu wa gatanu taliki ya 08 Gashyantare 2019 mu ntego yo kumusubiza mu buzima busanzwe kuko yahoze agororerwa ku kirwa cya Iwawa, iki gikorwa kikaba cyakorewe ku Kimihurura ahakorera ibiro bikuru by’iri torero rya ADEPR .

Muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abagororerwa ku kirwa cya Iwawa, umwe mu bahagororewe witwa Mugisha Yohani Petero yashyikirijwe imashini idoda yemerewe n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem kuko Mugisha yari yabaye uwa mbere mu bize gusoma, kwandika no kubara.

Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev Karangwa John wamushyikirije iyo mashini ku mugaragaro, yabwiye uwo musore ko nakomeza kwitwara neza, iyo mashini azayibonamo ibintu byinshi bizamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.


Rev.Karangwa John .umuvugizi wungirije wa ADEPR niwe washyirikje Mugisha Peter imashini igezweho

Yagize ati:"Ubu tugushyiriyeho inzira y’imibereho myiza kuko iyi mashini uyikoresheje neza yakuviramo amafaranga y’imibereho,ukayikuramo kubaka urugo, umugore, amashuri n’ibindi bityo rero uzayifate neza rwose izakugirira umumaro.”

Mu kigo ngororamuco cya Iwawa, itorero rya ADEPR buri mwaka rihakorera ibikorwa by’ivugabutumwa ndetse bigasiga umusaruro ukomeye kuko kuva ryatangira kuhakorera ivugabutumwa hamaze kubatizwa abantu basaga ibihumbi bibiri nkuko no mu kwezi gushize hari kuwa 26 Mutarama 2019 ADEPR yari yahabatirije bamwe mubahoze ari ibirara ,inzererezi baharererwa babagera kuri 300.


Mugisha Peter banamurambitseho ibiganza bamwifuriza umugisha w’Imana



Nyuma yuko Mugisha Pierre atsinze amasomo yo gusoma no kwandika no kubara yashyikirijwe iyi machini na ADEPR

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.