Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR yabatije abasaga 300 mu bajyanwe Iwawa batanga ubuhamya ko "Uwari Sauli yahindutse Pawulo"-Amafoto

Ubwanditsi , 5 months ago

Itorero rya ADEPR ryabatije urubyiruko rugera kuri 300 mu rwagiye kugororerwa ku kigo ngororamuco cya Iwawa mu ntara y’Uburengerazuba kuwa 26 Mutarama 2018, ababatijwe bahamya ko bagiye kuba imbuto muri rubanda bakora ibikorwa byiza kuko baretse ibibi bahozemo.

Abasore babatijwe bihamiriza ko bahoze mu bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge, ubwambuzi, ubujura, ubutekamutwe, ubusambanyi n’ibindi byatumye bajyanwa kwigishirizwa imico myiza Iwawa ariko ubu bakaba bahamya ko bagiye kuba imbuto muri rubanda bakora ibikorwa byiza kuko baretse ibibi bahozemo.

Amakuru IYOBOKAMANA.COM twakuye mu biro by’itangazamakuru by’itorero rya ADEPR avuga ko ababatijwe bafashe icyemezo ko nibagera iwabo bazakomeza kwitwara neza, bakavuga ko bazavamo Abaririmbyi muri korari, Abadiyakoni, Abakora isuku mu nzu y’Imana, n’Abavugabutumwa.

Muri iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Umuvugizi Wungirije w’Itorero ADEPR, Rev. Past. Karangwa John, Abaririmbyi, abandi bashumba n’abayobozi bahagarariye iki kigo, Ababatijwe badutangarije ko bahoze mu bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge, ubwambuzi, ubujura, ubutekamutwe, ubusambanyi n’ibindi byatumye bajyanwa kwigishirizwa Iwawa, bagira bati "Uwari Sauli yahindutse Pawulo."


Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero aganiriza urubyiruko ruri Iwawa

Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero yasabye abakiriye agakiza ko bakwiriye kwera imbuto z’agakiza bakiriye kandi bagaharanira guhindura urundi rubyiruko rukijandika mu buzererezi ,ibiyobyabwenge n’ibindi bidindiza iterambere ry’igihugu

Ati:"Nizera ko mugiye kujyamo ariko mukavamo muri bashya umuntu wa kera tumuhambye.Iyo umuntu apfuye nta rari agira. Ibyo yakundaga ntiwakongera kubimubonamo. Namwe umuntu wanyu wa kera apfe, muzukane na Kristo uri mu ijuru.Hari umuntu wa kera watumye mumera uko mutashakaga kumera, Imana ibagire bashya mukomere.

Abaganiriza ku ijambo ry’Imana umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR yabigishije abasobanurira ko Bibiliya ivuga ko "Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by’umwana we, gukiranuka k’umukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha by’umunyabyaha bizaba kuri we.

"Ariko umunyabyaha nahindukira akava mu byaha bye byose yakoze, agakomeza amategeko yanjye yose kandi agakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa."

Ababyeyi bashobora kukureba ntibaguhe imbabazi ariko Imana yo yakureba ikavuga ngo mwana wanjye ndagukunda kuko waretse ibyaha. Ndizera ko ubufatanye dufitanye buzakomeza. Niba ari ivugabutumwa turifuza ko rikorwa mu buryo bwagutse, gusoma, kwandika no kubara nabyo byaguke.

Kuruhande rw’abayobozi b’ikigo ngororamuco cya Iwawa bavuzeko urubyiruko ruhari ruba rukeneye ubutumwa bwiza. Imbogamizi ihari ni aya mazi adukikije kuko si abakozi b’Imana benshi biyemeza kuko kuko biragoye.Twaherukagana ibi bikorwa mu kwezi kwa munani ariko mu gihe kiri imbere tugiye kunoza imikoranire ku buryo gahunda izahoraho.

Uyu muyobozi yakomeje avugako kubijyanye no gusoma no kwandika nabyo ari byiza ariko naho hakaba hakirimo imbogamizi kuko bafite abarimu bake.Dufite abanyeshuri barenga 900 ariko dufite abarimu babiri gusa. Dufite ikibazo cy’abarumimu kuko baracyari bake.

Ati :"Hakenewe ibitabo byo gusoma biri ku rwego rwabo. Turabashimira uruhare ADEPR igira mu kubaka u Rwanda.

Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR yasoje atangaza ko aba bana iyo batashye bakurikiranwa na ADEPR bagahabwa inkunga n’ubufasha bubasubiza mu buzima busanzwe. Ababatijwe bahawe na ADEPR Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo bizajya bibafasha mu materaniro n’amasengesho yabo.

Urubyiruko rw’Iwawa, rwabatijwe mu mazi menshi. Abamaze kubatirirwa Iwawa kuva mu myaka 7 ishize bamaze kugera ku 2480.






Abasaga 300 mubari inzererezi bajyanwe Iwawa bakiriye agakiza batanga ubuhamya ko uwari Sauli yahindutse Pawulo


Korali zararirimbye muri uyu muhango wo kubatiza abasaga magana 300 mu kigo cya Iwawa

Amafoto:Kwizera Emmanuel


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO