Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Remera:Alexis Dusabe yatumiwe mu gitaramo cyo gushyigikira ibikorwa byiza bya Korali ifatwa nk’umusamariya w’umunyembabazi


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 February 2019 saa 12:12'

Buri mwaka korali Besareli ya ADEPR Paruwase ya Remera bimaze kumenyerwa ko itegura igitaramo kiberamo ibikorwa by’urukundo kuburyo benshi basigaye babita Umusamariya w’umunyembabazi ari no muri ubwo buryo yongeye gutegura igitaramo cyo gukusanya inkunga yo gukora ibi bikorwa bakaba batumiye Umuhanzi AlexDusabe n’amakorali atandukanye .


Umuhanzi Alexis Dusabe yemeje aya makuru ko azaririmba muri iki gitaramo

Mu bikorwa byo gufasha abatishoboye bikorwa na Korali Besarel ya ADEPR Remera batangamo ibintu ibintu birimo ibiribwa kuba rwayi , imyambaro ndetse n’ inama aho babona ko ari ngombwa, kuri ubu bakaba bakaba bagiye gushaka ubushobozi binyuze muri iki gitaramo bateguye kizaba ku cyumweru cyo kuwa Ku cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 guhera Saa Cyenda(15h:00′).

Bwana Ntahomvukiye Cassien umuyobozi wa Korali Besareli yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko muri iki gitaramo batumiyemo abahanzi n’ Amakorali atandukanye arimo Alexis Dusabe ,Korali Nyota Alfajili yo muri ADEPR Gatenga,Korali Elayono na Fraternite za ADEPR Remera naho ijambo ry’Imana rikazigishwa na bamwe mu buyobozi bakuru ba ADEPR .

Yagize ati: “ Korali Besarel buri mwaka dukora ibikorwa by’urukundo cyane byibanda kugusura abarwayi kwa muganga tubashyiriye ibyo kurya imyambaro ndetse no kubakurikirana mu buryo bumwe cyangwa ubundi kandi ibijyanye no kubagemurira mu bitaro bitandukanye tukabikora kabiri mu kwezi ,n’ukuvuga buri cyumweru cya mbere cya buri kwezi no ku cyumweru cya gatatu cy’ukwezi birumvikana ko bisaba ubushobozi bwinshi niyo mpamvu tuba duteguye igitaramo nk’iki ngo dukusanye inkunga".

Uyu muyobozi yakomeje avugako k’umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi uba rimwe mu mwaka Korali Besarel y’i Remera yifatanya n’andi makorali n’abandi bagiraneza mu kwizihiza uyu munsi w’abarwayi dutanga ibyo kurya,imyambaro no gusengera abarwayi n’ibindi byinshi bikorwa mu bumwe bw’ababikora bose barimo amakorali atandukanye mu mandini n’amatorero ndetse n’abandi bagira neza nk’amatsinda aba asanzwe azwiho ibikorwa byo kwita ku barwayi.


Ntahomvukiye Cassien akaba ari Muyobozi wa Korali Besareli ya ADEPR Remera

Yakomeje agira ati: “Nyuma yuwo munsi tuzakurikizaho gahunda yo kwegeranya inkunga izaba yabonetse ari nayo tuzajyana gusura abarwayi babarizwa mu bitaro bya CHUK tubashyiriye ubufasha butandukanye azaba ari kuwa 10 Werurwe 2019 kuko ariho umunsi w’abarwayi uzizihizwa mu bitaro bya CHK .

Ibitaramo by’iyi Korali bikunze kugira umwihariko wo kuba bibanzirizwa n’ibikorwa byo gufasha abababaye mu buryo budasanzwe binyuze mu gukusanya inkunga zuburyo butandukanye ziba zigenewe guhabwa abarwayi hakaniyongeraho no kubasura .

Korali Korali Besarel ya ADEPR Remera yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 1995 itangangizwa n’abaririmbyi 7 yitwa "Nibature" kuko yatangiriye mu masengesho ya mu gitondo maze uko imyaka ishira igenda itera imbere none ubu igizwe n’abariririmbyi 135 bari mu byiciro bitandukanye

Ibikorwa byo gusura abarwayi kwa muganga yabitangiye mu mwaka w’i 2005 aho byibuze buri mwaka ikoresha byibuze Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda(6.000.000Frws) kandi ibi bakabifatanya n’iterambere rindi mu murimo w’Imana kuko bafite Album ebyiri z’indirimbo harimo imwe y’amajwi n’amashusho n’indi y’amajwi bitegura gukorera amashushusho.


Buri wese atumiwe muri iki gitaramo kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.