Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR Paruwasi Gatenga hatangiye igiterane cy’ivugabutumwa kizamara icyumweru

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Kuri ADEPR Paruwasi Gatenga bari gutegura igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa kizamara icyumweru cyose abantu bigishwa inyigisho ziri mu nzandiko za Pawulo zikubiyemo ubutumwa Yesu yamusigiye ubwo yajyaga mu ijuru.

Iki gitaramo cy’imbaturamugabo kizamara icyumweru cyose abantu bahemburwa n’ibitangaza bizahakorerwa binyuze mu butumwa buzahatangirwa, kizaba kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2019.

Iki giterane kitezweho gukora gukomeye binyuze mu butumwa bunyuranye buzahatangirwa, kizajya gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba gisozwe saa tatu z’ijoro (18h00’-21h00’).

Iki giterane kandi kizitabirwa n’amakorali akomeye cyane y’iganjemo akorera umurimo w’ivugabutumwa kuri ADEPR Gatenga arimo; Korali Ukuboko kw’Iburyo, Korali Elayo, Korali Nyota ya Alfajiri, Korali Beura na Korali Abaragwa izaturuka Kicukiro Shell.

Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Gatenga buvuga ko inyigisho zo muri iki giterane zizibanda cyane ku nzandiko za Pawulo, ngo kuko ari intumwa Imana yakoresheje mu gihe cye ndetse ko Yesu yamuhaye uwo muhamagaro kugira ngo akomereze aho yari agereje nyuma yo kujya mu ijuru.

Mu bavugabutumwa bazigisha ijambo ry’Imana muri iki gitaramo, harimo na Ev. Bosco ndetse n’abandi bapasiteri bakora ivugabutumwa muri Paruwasi ya Gatenga.

Korali Ukuboko kw’Iburyo izaririmbira abazitabira iki gitaramo

Korali Ukuboko kw’Iburyo iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi

Korali Beula nayo izaririmba


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO