Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Nyanza: Urusengero rwa ADEPR Ibambiro rushobora kugirwa inzu y’amateka ya Genocide.


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 May 2018 saa 08:08'

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi by’Umwihariko abagore n’abana bishwe urw’agashinyaguro mu gihe bari bahurijwe hamwe mu rusengero rwa ADEPR ku Ibambiro, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyanza Bwana Kabagamba Canisius yasabye ko bafashwa aho hantu hakazubakwa urwibutso kugirango amateka yaho atazibagirana ndetse bifashe mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo no gupfobya jenoside.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Honorable Mureshyankwano Marie Rose wari umushyitsi mukuru nawe yavuze ko bikwiye ko amateka nk’aya adasibangana akaba ari naho yahereye asaba ko uru rusengero rwa ADEPR Ibambiro, rwagirwa ingoro y’amateka ya Genocide.

Yagize ati: “Birakwiye ko amateka nk’aya adasibangana, kandi akarere ka Nyanza katangiye ibiganiro n’itorero rya ADEPR, ku buryo urusengero abagore n’abana biciwemo rwagirwa inzu y’amateka. Byose bikaba bigenda bitegurwa intambwe ku yindi.”

Ku ruhande rw’itorero rya ADEPR, bemeza neza ko iby’uru rusengero babizi kandi nabo bagahamya ko gahunda z’ibiganiro zatangiye hagati yabo n’akarere ka Nyanza nkuko Rev Pasteur Karengera Celestin, umushumba w’itorero ry’akarere ka Nyanza yabitangaje.


Yagize ati: " Ni ikibazo tuzi rwose, kirazwi, tumaze n’imyaka myinshi, nanjye narakihasanze kandi mpamaze imyaka ine. Nta n’igikorwa kindi twanahakorera cy’iterambere, birazwi hasigaye kuzabishyira mu bikorwa gusa, kandi akarere karimo karakusanya amafaranga."

ADEPR Ibambiro yaguyemo abana n’abagore benshi.
Urusengero rwa ADEPR ku Ibambiro ruherereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi rufite amateka yihariye ya jenoside kuko hiciwe abagore n’abana 447 n’umugabo umwe bari bahahungishirijwe ari benshi bizezwa ko bazabarinda.







CYIZA THEOGENE
Email: cyizatheogene@gmail.com/ 0783712063

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.