Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR yatangije Master’s degree muri FATEK


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 October 2018 saa 03:27'

Nyuma yo kwigisha abakozi b’Imana ibijyanye na Theology ,kuri ubu Itorero rya ADEPR ryatangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishuri rya FATEK kizibanda ku nyigisho za Tewoloji n’Ubuyobozi (Theology & Leadership Master’s Degree).

JPEG - 80.8 kb
Itorero rya ADEPR ryatangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ivugabutumwa

Umuhango wo gutangiza iri shuri wabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 6 Ukwakira 2018.

Iyi porogaramu izatangirwamo amasomo ku bayobozi bakuriye amatorero mu gihugu agamije kubafasha kwiyungura ubumenyi no kugabura ibyo bize mu mashuri.
Yazanywe n’Ishuri Mpuzamahanga ryigisha Tewoloji (International Graduate School of Ministries-GSM) riyoborwa na Dr. Henry Klopp. Iri shuri rikorera mu bihugu birimo Ethiopia, Kenya, Zambia, Nigeria.

Pasiteri Rudasingwa Claude ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR yatangaje ko iri shuri rizafasha itorero kongera umubare munini w’abize Tewoloji.

JPEG - 44 kb
Pasiteri Rudasingwa Claude ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR

Yagize ati “Binyuze muri iyi gahunda imibare y’abayobozi b’amatorero bize Tewoloji izazamukaho 20% buri mwaka.”

ADEPR ifite amashuri ya Bibiliya y’ibanze n’ayisumbuye n’Ishami rya Kaminuza rya Tewolojiya (FATEK) ryatangijwe mu 2008. Agamije kongerera ubushobozi abafite umuhamagaro mu ivugabutumwa ngo barikore neza.

Abavugabutumwa babarizwa muri iri torero bishimiye iyi gahunda bavuga ko ari ishema kuri bo. Izanabafasha gushyira mu bikorwa itegeko rigenga amadini ryatowe ku wa 27 Nyakanga 2018.

Itegeko rigena Imitunganyirize n’Imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere ryitezweho kugabanya akajagari cyane ko nta muvugabutumwa uzongera kwemererwa kwigisha adafite impamyabumenyi mu masomo ya Tewoloji.

Rivuga ko umuryango ushingiye ku myemerere, impuzamiryango, ihuriro mpuzamiryango cyangwa Minisiteri igomba kugira amategeko ayigenga, ubuzima gatozi no gukorera ahantu hazwi kandi hujuje ibiteganywa n’itegeko.

JPEG - 30.4 kb
Dr. Henry Klopp uyobora Ishuri Mpuzamahanga ryigisha Tewoloji ryazanye porogaramu yo ku Rwego rw’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri FATEK riri mu Gateng

ADEPR imaze imyaka 78 ikorera ku butaka bw’u Rwanda. Ifite abayoboke barenga miliyoni ebyiri babarizwa muri paruwasi 424 n’insengero 3291.

Usibye ivugabutumwa inafite amashuri y’incuke 158, amashuri abanza 147, ayisumbuye 59, ay’imyuga n’ay’ubumenyingiro ane.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.