Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Kigarama hateguwe igiterane cy’amasengesho y’ububyutse cyatumiwemo amakorali n’abavugabutumwa bakunzwe n’imbaga nya mwinshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 November 2018 saa 04:50'

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 kuzageza ku cyumweru taliki ya 18 Ugushyingo 2018 Muri Paruwasi ya Gikondo Segeem k’umudugudu wa Kigarama hatangiye igiterane cy’amasengesho arimo imbaraga z’Imana kizamara iminsi 6 kizagaragaramo amakorali atandukanye kandi akunzwe ndetse n’abavugabutumwa bakunzwe n’imbaga nya mwinshi.

Iki giterane mu bihe bitandukanye kizitabirwa n’abavugabutumwa bakunzwe nka : Pastor Munezero,Ev.Mbonabucya, Ev.Singirankabo Boniface, Ev Moise, Ev Cyprien Hakizimana , Ev .Mutsinzi, Ev. Edisa Mukansonera hamwe na Rev.Masumbuko Josue umushumba w’itorero ry’akarere ka Kicukiro .

Abazitabira iki giterane bazataramirwa Kandi n’amakorali atandukanye kandi akunzwe arimo korali Elayo ya ADEPR Gatenga ,Koraki Ebenezer n’urumuri za Gikondo ,ItabazamYakini n’intwarane zaha mu Kigarama ndetse n’abahanzi batandukanye nka Stella Manishimwe ni njye wa mugore na Silas Ibya Yesu ni kumurongo .

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA.COM,Pasiteri Rubazinda Callixte umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kigarama yagize ati:”Twuzuye amashimwe akomeye kuko Hari hashize amezi asaga 9 hataba igiterane nk’iki kubera igihe hamaze hafunze birumvikana ko tuzaba tunashima Imana ko urusengero rwacu rwafunguwe cyane ko ari no mu minsi isoza umwaka aho tuzaba dushima Imana yabanye natwe ndetse ikarinda n’abanyarwanda muri Rusange ari nayo mpamvu twatumiyemo abigisha beza b’ijambo ry’Imana n’amakorali n’abahanzi bakunzwe ".

JPEG - 99.9 kb
Pasiteri Rubazinda Callixte

Pasiteri Rubazinda Callixte yakomeje avuga ko iki giterane kitezweho umusaruro ufatika mu mibereho y’abakiristo no mu buryo bw’Umwuka , aho bateganya gusabana n’Imana mu buryo bukomeye , ubundi ikagira bimwe ihindura mu mibereho y’abakiristo bazaba baturutse imihanda yose baje mur’iki kigiterane mu gihe cy’iminsi 6 .

JPEG - 115.3 kb
Ikirango cy’igiterane

Iki giterane gifite insanganyamatsiko (Theme) iri mu gitabo cya ‘ Esiteri 4:14 ‘ igira iti:” kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n’ab’inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki.”’

Iki giterane cy’ububyutse cyatangiye kuri uyu wa 13 kugera kuwa 18 Ugushyingo 2018 aho Ku wakabiri no kuwa gatatu iki giterane kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saa tatu kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (9h00-18h00) naho kuwa kane no kuwagatanu kikazajya gitangira kuva kw’isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa mbiri z’ijoro(17h00-20h00) mu gihe kuwagatandatu kizatangira saa cyenda kugera saa moya z’umuroba (15h00-7h00) naho ku cyumweru ari nah kizarangira gitangire mu gitondo kugera kumugoroba .


Rev.Masumbuko Josue umushumba wa ADEPR mu karere ka Kicukiro azabwiriza muri iki giterane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.