Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR Kicukiro Shell ryateguye igiterane cyo kubwira abantu ishingiro ry’ibyiringiro no kwizera kw’abakristo

Ubwanditsi , 4 months ago

Itorero rya ADEPR Kicukiro Shell ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa rigamije gukangurira abantu ko bakwiriye kurushaho kwizera Yesu kubwo imirimo n’ibitangaza Imana ikora .

Iki giterane gifite insanganyamatsiko yanditse mu gitabo cya 1 Petero 2:3( niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza).


Pastor David Bwate uyobora umudugudu wa ADEPR Kicukiro shell

Pastor David Bwate uyobora uyu mudugudu yabwiye IYOBOKAMANA ko bateguye iki giterane mu ntego yo gukora ivugabutumwa rihindurira abantu kuri kristo Yesu no gusaba ububyutse kw’itorero ry’Imana babwira abantu ko bakwiriye gusubiza amaso inyuma bakibuka ineza y’umwami Yesu bashingiye ku mirimo n’ibitangaza Imana yabakoreye.

Pastor Bwate David yagize ati:"Muri iki giterane turifuzako abantu bazakitabira bazasobanukirwa ko gusubiza amaso inyuma bakareba imirimo n’ibitngaza by’Imana bagombye kubigira intwaro ikomeye yo gutera umuntu ibyiringiro bishimangira kwizera ko iyakoze ibyambere izakora n’ibindi .

Ati:"Muri iki giterane twatumiyemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev.Mutima Jonathan umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell hamwe na Rev.Musabyimana Emmanuel uzaturuka mu ntara y’amajyarugugu mw’itorero ry’akarere ka Musanze uzwiho kuba umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana.

Rev.Musabyimana Emmanuel umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana wo muri ADEPR Musanze azabwiriza muri iki giterane

Muri iki giterane hazaba hari n’amakorali atandukanye nk’Abaragwa,Iriba,Yakini n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana bose baha ku Kicukiro Shell hamwe na Korali Holy Nation izaturuka kuri ADEPR Gatenga.

Iki giterane kizatangira kuwa 06 Werurwe kugera kuwa 10 Werurwe 2019 kikazajya gitangira kumasaha y’umugoroba mu minsi y’imibyizi kuva saa kumi n’imwe n’igice kugera saa tatu z’ijoro(17h30-21h00) naho ku cyumweru kizatangira saa munani kugera saa moya z’umugoroba(14h00-19h00).


Menya byinshi kuri iki giterane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO