Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Kicukiro Shell bateguye igiterane gikomeye cyo gusenga Imana bayinginga ngo ibagarurire ibihe bya Kera


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 July 2018 saa 10:09'

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell k’umudugudu w’icyicaro k’iyi Paruwasi bateguye igiterane cy’amasengesho kizamara iminsi 7 aho bazaba basenga Imana bayisaba ko yabagarurira ibihe byabo bya kera ,n’igiterane kizitaibirwa n’amakorali atandukanye yo mururembo rw’umujyi wa Kigali hamwe n’abavugabutumwa bakunzwe na benshi.

Iki giterane kizamara iminsi 7 kibera kurusengero rwa ADEPR Kicukiro Shell kizatangira kuwambere wo kuwa 30 kugeza ku cyumweru cyo kuwa 05 Kamana 2018 aho kizajya gitangira kumasaha y’umugoroba kuva saa kumi n’imwe kugera saatatu n’igice za nijoro(17h30-21h30) usibye kuwa gatanu kizaba kuva mu gitondo kugera nimugoroba kuko kizahurirana n’amasengesho y’ububyutse yo kwirirwamo asanzwe ahaba buri wa gatanu ndetse no kuwagatandatu iki giterane kikaba kizabera mu masengesho ya nibature izatangira saa kumi za mugitondo kugera saamoya z’igitondo.


Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell

Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuze ko iki giterane kitezweho umusaruro ufatika mu mibereho y’abakiristo mu buryo bw’Umwuka , aho abakristukuko azaba ari umwanya mwiza wo kurushaho gusabana n’Imana mu buryo bukomeye , ubundi ikagira bimwe ihindura mu mibereho y’abantu bazaba baturutse imihanda yose baje mur’iki kigiterane mu gihe cy’iminsi 7 .

Uyu muyobozi yakomeje avugako iki giterane bagihaye intego yanditse mu gitabo cy’Amaganya ya Yeremiya 5:21 (Mana, twigarurire,natwe twiteguye kukugarukira. Duhe iminsi mishya nk’uko byari bimeze kera) ati: Tuzaba dusenga Imana nog idusubize ibihe by’ububyutse nk’ubwakera kandi buri wese azaba yisengera ku giti cye ngo Imana imusubize ibe satani yamunyaze birimo urukundo,amahoro,kwera no gukiranuka n’ibindi byinshi kandi turizera tudashidikanya ko abazitabira iki giterane kizasiga bazamuwe mu ntera mu buzima bw’umwuka".

Ku munsi wo kucyumweru iki giterane kizatangira mu gitondo aho kizatangirana n’amateraniro asanzwe yo kucyumweru by’[umwihariko kuri uyu munsi hakazafungirwa amateraniro abiri y’ikinyarwanda kuri uyu mudugudu w’ikicaro cya Paruwasi ya Kicukiro Shell noneho nyuma ya saasita gikorerze kuri Ziniya mu ntego yo kurwanya ibiyobyabwenge no kubwira abatarihana ineza y’umwami Yesu ngo nabo bahindukirire Imana bakire agakiza.


Rev.Masumbuko Josue umwe mu bigisha b’inararibonye nawe azigisha muri iki giterane

Iki giterane mu minsi yacyo yose kizagenda kitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo abakozi b’itorero bose ba ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell ,abavugabutumwa batandukanye nka Rev.Pastor Masumbuko Josue umushumba w’itorero ry’akarere ka Nyarugenge,Pastor Mugabo Venuste uyu akaba ari umuvugabutumwa mw’ijambo ry’Imana akaba n’umuhanzi bita Twigiye kubirenge,hazaba kandi hari Pastor Theogene wamenyekanye kw’izina ry’inzahuke,Ev.BARAKAGIRA Pascal .Ev.Nshizirungu n’abandi benshi.

Iki giterane kandi kizaitabirwa n’amakorali yose yo kuri ADEPR Kicukiro Shell n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri uru rusengero hamwe n’izindi zizaturuka ahandi nka Exdus ya ADEPR Kagarama,Penuel ya Rukurazo,Goferu yo mu Gatenga,Gibeoni ya ADEPR Paruwasi ya Nyanza ku mudugudu wa Murambi,Yakini ya ADEPR Kabeza hamwe n’abahanzi batandukanye barimo Silas uzwi ku ndirimbo yise ngo "Ibya Yesu ni kumurongo .


Pastor Mugabo Venuste azigisha anaririmbe muri iki giterane

Korali Gibeoni ya ADEPR Murambi n’izindi zitandukanye zizitabira iki giterane


Korali Penuel ya ADEPR Rukurazo nayo izaririmba muri iki gitarane


Ev.Barakagira Pascal nawe azabwiriza muri iki giterane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.