Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR Karambo yatumiye Pasiteri Théogène ‘Inzahuke’ na Ev Boniface mu masengesho y’iminsi itatu

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Pasiteri Niyonshuti Théogène wamamaye ku izina rya ‘Inzahuke’ mu Itorero rya ADEPR yatumiwe mu giterane cyiswe ‘Umugoroba w’Amateka mashya’ cyateguwe ‘Umudugudu wa Karambo mu Karere ka Kicukiro.

Ni amasengesho y’iminsi itatu ategura igaburo ryera azatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2020, agamije kongera ububyutse no kwiyegereza Kristo by’umwihariko mu bakristo ba ADEPR Karambo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Karambo, Ev Anastase Hegenimana yabwiye IYOBOKAMANA ko ku mugoroba wo wa Kabiri, Ev. Boniface Singirankabo wo muri ADEPR Nyarugenge ariwe uzabwiriza ubutumwa bwiza.

Yakomeje avuga ko Pasiteri Théogène wo muri ADEPR Kimisagara azabwiriza ku wa Gatatu naho ku wa Kane hazaba hari Pasiteri Mukapasika Speciose.

Aya masengesho kandi azanitabirwa n’amakorali atandukanye arimo Siloam, Urumuri Holy Gate na Betifage ndetse n’umuhanzi Manowa ufite ubumuga bwo kutabona.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO