Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Karambo: Mu gihe bitegura gutaramirwa na Korali Hoziana y’i Nyarugenge, Duhuzumutima ya Muhima yaraye ibataramiye baranyurwa(Amafoto+Video)


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 November 2018 saa 10:15'

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga bakomeje kuba mu bihe by’ububyutse aho ibiterane bisimburana n’ibindi ari no muri ubwo buryo kuri iki cyumweru taliki ya 25 Ugushyingo 2018 bari bafite igitaramo gikomeye bari batumiyemo korali Duhuzimutima ya ADEPR Muhima.

Iyi korali Duhuzumutima yanyuze cyane abitabiriye iki gitaramo maze ubuyobozi bw’umudugudu buhita butangazako ku cyumweru gitaha abakristo bo mu Karambo baziriranwa na Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge .

Iki gitaramo cyari cyateguwe na Korali Siloam yaha kuri uyu mudugudu wa Karambo ifiatikanije n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu cyatangiriye mu materaniro ya mugitondo gikomeza nyuma ya saa sita n’ukuvuga ko Korali Duhuzumutima yiriranywe n’abakristo bo mu Karambo kuva mu gitondo kugera kumugoroba.

Mu ndirimbo zuje ubutumwa bw’uruvangitirane rw’ibyiza n’ukuvuga izihumuriza ababaye,izihanisha abataramenya Yesu ,izikumbuza abantu ijuru Korali Duhuzumutima ya Muhima yasusurukije abitabiriye iki gitaramo ndetse ikunganirwa na Siloam nayo iri kugenda itera intambwe igaragara muri muzika ihimbaza Imana ndetse hari na Korali Bethifage izi zombi zo kuri uyu mudugudu wa Karambo .

Mwarimu Hagenimana Anastase umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Karambo mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bashima Imana cyane ko uburyo bari bateguye ibiterane by’ivugabutumwa muri uyu mwaka wa 2018 bwagenze neza none bukaba buri kugera kumusozo


Mwarimu Hagenimana Anastase umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Karambo

Ati:"Muri uyu mwaka hano mu Karambo twagize ibiterane byinshi aho twagiye dutumira amakorali atandukanye kuko hari nkicyo kurwanya ibiyobyabwenge twakoranye na Korali Sauni yo mu Cyahafi ,hari nicyo twakoranye na Jehovah Jileh CEP ULK ,hari n’ikindi twakoranye na Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi,hari nkicyo twakoranye na Korali Hermoni ya ADEPR Gisenyi twari twahaye intego yo kwigisha abana uburyo bakwiriye gukura bagwiza imbaraga n’ubwenge ngo bategure ejo heza habo none tugiye gusoza iri vugabutumwa ry’umwaka dutaramana na Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge aho tuziriranwa nayo kuva mu gitondo cyo kuwa 02 Ukuboza 2018.

Uyu muyobozi yakomeje avugako ibi biterane by’ivugabutumwa byatanze umusaruro wo kubona abizera bashya basaga 160 babatijwe mu mazi menshi abandi barakirwa ,hari abavuye mu biyobyabwenge n’amakimbirane yo mu ngo aragabanuka kuko twarayarwanije ,abana bacu bahawe inyigisho zijyanye no gukura bubaha Imana ngw’ejo habo hazabe heza ndetse n’itorero ry’Imana ryarahembutse bamwe buzura umwuka wera by’umwihariko twanasengeye itorero ry’Imana muri rusange n’igihugu cyacu tugisabira amahoro ndetse ubu turi no kwitegura gusengera abadiyakoni 10 biyongera mubari bahari kuko umurimo wagutse .Uyu muhango wo gusengera abadiyakoni ukaba uzaba kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 01 Ukuboza 2018 .



Korali Duhuzumutima ya ADEPR Muhima yanyuze bikomeye abitabiriye iki gitaramo kuri ADEPR Karambo


Korali Siloam ya ADEPR Karambo nayo yanyuze abitabiriye igitaramo yakoranye na Duhuzumutima ya Muhima


Korali Bethifage yo mu Karambo nayo yitwaye neza muri iki gitaramo




Abantu bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi barafashwa baha Imana icyubahiro

REBA BEST LIVE PERFORMANCE YA KORALI SILOAM YA ADEPR KARAMBO MURI IKI GITARAMO :



Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge yemeje aya makuru ko izataramira abo mu Karambo ku cyumweru

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    Twishimiye icyi giterane cyabaye kumunsi wo kuri 25/11/2018 Chorale Duhuzumutima hamwe nabagenzi babo no kuruwo mudugudu nabakozi b’ Imana bitabiriye icyi giterane tubasabiye umugisha utagabanyije kubwo kwitanga bagatambutsa ubutumwa bwiza hakaboneka abihana iyo niyo minyago izagenda ibaherekeje tukaba twifuzako ibyo biterane byakomeza kugirango abakizwa barusheho kwiyongera nubwo tugeze mu Minsk yanyuma ariko dukwiye gusaba Imana imbaraga kugirango turusheho gukomeza urugenda
    Ndabakunda mwese kd ndabakurikiye Imana yo mu ijuru ibahe umugisha kubwo kutugezaho ibyubaka ubugingo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.