Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Karambo batumiye korali Bethrehem y’i Rubavu mu giterane cyo gutarura intama zazimiye


Yanditswe na     Ubwanditsi
3 July 2018 saa 13:20'

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga k’umudugudu wa Karambo hateguwe igiterane k’iminsi ibiri bahaye intego yo gukora ivugabutumwa ngo baronke iminyago bazamurikira umwami Yesu ari no muri ubwo buryo bagitumiyemo korali ikundwa n’abantu benshi yitwa Bethrehem ya ADEPR Gisenyi .


UMVA INDIRIMBO KORALI SILOAM YA ADEPR KARAMBO YISE NGO "AMAMARA YSEU:

Iki giterane giteguwe k’ubufatanye bwa koarali nkuru yaho yitwa Siloam ifatkanije n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu kikaba kizatangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 7 kugera kuwa 8 Nyakanga 2018 kikaba kizajya kibera kurusengero rwa ADEPR umudugudu wa Karambo .

Mwarimu Anasthase Hagenimana umuyobozi w’uyu mudugudu wa Karambo mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bateguye iki giterane mu ntego yo gusengera ububyutse kw’itorero ry’Imana ndetse no gukora ivugaubutmwa rizana abantu kuri Yesu.

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati :" Iki giterane twagiteguye tugiha intego yanditse mu byakozwe n’intumwa 3:19(Guhindukirira Imana )ahio tuzaba dusenga twenyegeza umurimo wububyutse mw’itorero ry’Imana tunabwirize abatarihana ubutumwa bwiza cyaneko muri ibi bihe hari rumwe murubyiruko rwijandika mu biyobyabwenge nabyo tuzaba tubirwanya tunafata ingamba zihamye zo kubikumira burundu ari nayo mpamvu twatumiye korali Bethrehem y’i Rubavu ifite abakunzi benshi hano mu mujyi wa Kigali ".


Korali Siloam ya ADEPR Karambo yakajije imyiteguro y’iki giterane bateguranye n’ubuyobozi bw’umudugudu

Ku ruhande rwa MUHIRE XAVIER umuyobozi wa Korali Siloam iri gufatanya n’ubuyobozi bw’uyu mudugugu gutegura iki giterane yavuzeko bashima Imana cyane ko mu myaka 20 iyi korali imaze Imana yagiye ibakoresha iby’ubutwari birimo kwiyubaka nka korali ,gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye ,gukora ivugabutumwa mu buryo butandukanye n’ibindi byinshi ati :"Muri iki giterane twahiseimo gutumira korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi kugira ngo izaze kudufasha umurimo w’Imana muri iki giterane cy’ububyutse n’ivugabutumwa ryo guhindurira abantu kuri Yesu Kristo ".

Muhire Innocet umuyobozi wa Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi nawe yemeje aya makuru ko bari mu myiteguro y’uru rugendo rw’ivugabutumwa ati :"Nibyo rwose muri weekend y’iki cyumweru turaba turi mw’ivugaubutumwa muri Paruwasi ya ADEPR Gatenga k’umudugudu wa Karambo kuko n’ubu tuvugana turi mu masengesho n’ama Repetition yo kwitegura uru rugendo ".


Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi yakajije imyiteguro y’uru rugendo ifite i Kigali

Uyu muyobozi wa Korali Bethrehem yavuzeko bari baherutse i Kigali mu mwaka ushize w’i 2017 icyo gihe twari muri Paruwasi ya ADEPR Masaka ati:"Murumvako abakunzi bacu benshi dufite i Kigali bari badukumbuye turabahamagarira kuzaza muri iki giterane kuko tubahishiyemo ibyiza byinshi birimo indirimbo nshya n’ibindi kandi kuwa gatandatu turaba twahasesekaye mu masaha ya kare kugirango nimugoroba dutangire igiterane ndetse no kucyumweru tuziriranwe nabo umunsi wose".

Iki giterane usibye Bethrehem na Siloam zizakiririmbamo kizanabonekamo andi makorali yo kuri uyu mudugudu wa Karambo hamwe n’abakozi b’Imana batandukanye nka Ev.Vumiliya ,Ev.Nshizirungu hamwe n’ubuyobozi bwa Paruwasi ya ADEPR Gatenga.


Menya byinshi kuri iki giterane

Iki giterane kiratangira kuwagatandatu w’italiki 07 kugera kuwa 08 Nyakanga 2018 aho kizajya ahio kuwa gatandatu kizatangira kw’isaha ya saa saba kugera saakumi n’ebyiri(13h00-18h00) noneho kucyumweru gihere mu gitondo kugera nimugoroba .


UMVA INDIRIMBO KORALI SILOAM YA ADEPR KARAMBO YISE NGO "AMAMARA YSEU:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.