Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR Kampala: Unity choir igiye kumurika Album ya mbere mu gitaramo yatumuyemo Korali Sinai ya Kamashashi

Ubwanditsi , November 2018

Korali Unity ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Uganda muri Paruwasi ya PCIU /Kibuye iteguye igiterane cy’ivugabatumwa yatumiyemo Korali Sinai ya ADEPR Kamashashi,Rev.Semajeri Gaspard n’andi makorali yose akorera umurimo w’Imana muri iri torero .

Iki giterane kizatangira kuva kuwa gatandatu taliki ya 24 kugera ku cyumweru cyo kuwa 25 Ugushyingo 2018 mw’isozwa ryacyo hazaberamo igikorwa gikomeye cyo gushyira kumugaragaro umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi za korali Unity .


Niyonshuti Etienne umuyobozi wa Korali Unity

Niyonshuti Etienne umuyobozi wa Korali Unity mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko Unity choir yabayeho ahagana mu mwaka wa 2015 itangirana n’abaririmbyi 25 ubu ikaba ifite abagera kuri 70 bari mu ngeri zitandukanye.

Ati :"Mu by’ukuri itangira ntabwo riba ryoroshye kuko rwari urugendo rukomeye kandi rusaba ubwitange no gushikama kugirango tubashe guhagarara neza mu mu hamagaro kandi Imana yaradushoboje kuko twagiye dukora ingendo z’ivugabutumwa ahantu hatandukanye muri iki gihugu cya Uganda ndetse ndabyibuka ko ubwo itorero rya ADEPR ryizihizaga Yubire y’imyaka 75 naho korali Unity twari duhari.

Uyu muyobozi yakomeje avugako Korali Unity ubu iri mu myiteguro y’igiterane cy’ivugabutumwa rikomeye kizasozwa no kumurika Album yabo y’amajwi.


Menya byinshi kuri iki giterane

Ati: Kuva ku wagatandatu taliki ya 24 kugera ku cyumweru taliki ya 25 Ugushyingo 2018 tuzaba dufite igiterane gikomeye twatumiyemo abakozi b’Imana batandukanye barimo abayobozi b’itorero rya ADEPR hano muri Uganda ndetse n’amakorali dukorana umurimo w’Imana hano by’umwihariko tukaba twaratumiyemo abashyitsi bazaturuka mu Rwanda barimo Korali Sinai ya ADEPR Kamashashi hamwe na Rev.Semajeri Gaspard .

Iki giterane kizabera mw’itorero rya ADEPR Uganga muri Paruwase ya PCIU /Kibuye aho kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saa yine kugera saa kumi n’imwe byo muri iki gihugu cya Uganda (10h00-17h00).


Pastor Selemani umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR PCIU /Kibuye nawe azaba ari muri iki giterane


N’abandi bayobozi ba ADEPR muri Uganda nabo bazaba bahari
Unity Choir yakajije imyiteguro y’igiterane kizasozwa no kumurika Album yabo ya mbere y’amajwi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO