Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Kampala :Umuramyi Bikem yafatikanije na Rev.Nzabonimpa Canisius basobanurira abakristo umumaro wo kuramya Imana n’umutima ukunze-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
18 September 2018 saa 12:26'

Ku cyumweru cyo kuwa 16 Nzeri 2018 mu gihugu cya Uganda mw’itorero rya ADEPR ururembo rw’Ibugande mu mujyi wa Kampala habereye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo cyari cyateguwe n’umuramyi Bikorimana Emmanuel(Bikem ) ari nawe wari watumiye umupasiteri w’inararibonye Rev.Nzabonimpa Canisius wasobanuriye abitabiriye umumaro wo kuramya no guhimbaza Imana n’umutima ukunze.


Umuramyi Bikorimana Emmanuel (Bikem)

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’uyu muramyi Bikorimana Emmanuel (Bikem ) yavuzeko ashima Imana cyane ko igitaramo yari yateguye cyagenze neza kurwego we atabitekerezaga ati:"Iki gitaramo nicyo cya mbere narinteguye hano bwa mbere kuba abantu bitabiriye kubwinshi kandi bagafashwa n’ijambo ry’Imana n’indirimbo zaririmbwe ,nukuri n’ishimwe rikomeye ,Imana ndayishimye cyane .

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi cyane barimo abakristo ba ADEPR muri Kampala,k’umudugudu wa Kibuye hamwe n’abandi bavuye hirya no hino muri uyu mujyi yaba abo muri iri torero rya ADEPR n’abavuye mu yandi ma torero bakunda ijambo ry’Imana n’indirimbo zayiririmbiwe.

Amakorali atandunaye akorera umurimo w’Imana muri iri torero harimo Korali Shalom ya ADEPR kampala (kibuye),kORALI Unit ADEPR kampala (kibuye),itsinda ry’abacuranzi bacurangiraga BIKEM.Abaririmbyi b’abahanga bikirizaga Bikem ubwo yarimo aririmba (aba backers).

Muri iki gitaramo umuramyi BIKEM utaramara igihe kinini muri iki gihugu cya Uganda kuko ubusanzwe azwi cyane mu gihugu avukamo cy’u Rwanda ,yamaze isaha yose ataramira abantu b’Imana mu ndirimbo ze zitandukanye ndetse n’izindi ndirimbo zaririmbwe n’abandi bahanzi batandukanye,aho yanasubiyemo zimwe mu ndirimbo zaririmbwe n’Umuramyi mpuzamahanga Doen Moen,mu ndirimbo ze nka ARISE,SING FOR JOY n’izindi nyinshi.



Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius yabereye umugisha ukomeye abo kuri ADEPR Kampala

Iki gitaramo cyari kitabiriwe kandi n’umwigisha w’ijambo ry’Imana Rev. Pastor NZABONIMPA CANISIUS,wari waturutse mu Rwanda mw’itorero ry’akarere ka Rusizi wabereye umugisha ukomeye abitabiriye iki gitaramo kuko kuva mu materaniro ya mugitondo niwe wari umwigisha w’ijambo ry’Imana noneho nyuma ya saasita mu gitarmo nyirizina afasha bikomeye abitabiriye mu nyigisho zijyanye no kugaruka kwa Yesu ndetse anasobanura umumaro wo kuramya no guhimbaza Imana n’umutima ukunze .

Pastor Seremani umuyobozi w’umudugudu wa Kampala(kibuye) hamwe na Bwana BAZATOHA FAUSTIN Umushumba w’itorero ry’akarere ADEPR Kampala Kibuye, mwarimu w’umudugudu wa Kibuye(English service) bose bitabiriye iki gitaramo kandi bagaragaza kunyurwa n’imigendekere yacyo.

Mu gitaramo cyari kiswe "Impumuro y’ijuru" umushumba w’akarere k’itorero rya Kampala,Bwana Rev.Faustin yahaye Bikem ikaze k’umugaragaro mu itorero rya ADEPR Uganda anamwizeza ubufatanyabikorwa mu bikorwa by’umurimo w’Imana.

<Pastor Seremani umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kibuye Kampala(kibuye)



Umuramyi Bikemy yanyuze abitabiriye igitaramo cye cyari kigizwe na Live y’umwimerere









Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye


<REV. Faustin Bazatoha Umushumba w’itorero ry’akarere ADEPR Kampala Kibuye

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.