Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Kacyiru yateguye igitaramo cya pasika cyatumiwemo korali Sauni ya ADEPR Kacyiru


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 March 2018 saa 23:51'

Nyuma yo gusoza amasengesho y’iminsi 21 abinjije mubihe bya Pasika, ADEPR paruwasi ya Kacyiru ikomeje ibihe byiza byo guhembuka, aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Werurwe 2018 kuva saa kumi n’igice kugeza saa mbiri n’igice z’umugoroba (16h30-20h30) babateguriye igitaramo cya Pasika cyatumiwemo korali Sauni kuva kuri ADEPR Cyahafi.

Ni nyuma yaho kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kacyiru, ryasoje amasengesho y’iminsi 21 mu gitaramo cyaririrmbyemo korali Ukuboko kw’iburyo hamwe n’andi makorali yo muri iyi paruwasi. Ni amasengesho yakorewe muri paruwasi yose, aho buri mudugudu wagiye wiharira iminsi 7.


Korali Sauni ya ADEPR Cyahafi yemeje aya makuru ko izataramira kuri ADEPR Kacyiru

Mu rwego rwo kwinjira muri pasika neza, aho abizera baba bibuka urupfu n’izuka bya Yesu Kristo, iri torero rikomeje kwenyegeza umuriro w’ububyutse no guhembuka binyuze mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana.

Gusenga tudasiba, ni ibihe umukristo wese akwiye guhora azirikana kubw’inyungu z’umurimo w’Imana no kwaguka kwawo umunsi ku wundi. Ibi bifasha itorero kwaguka no kurema amashimwe mashya kuri benshi basubizwamo imbaraga kubw’uyu murimo.


Rev.Past. Karangwa Alphonse, umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Kacyiru uzwiho ububyutse bw’amasengesho bukomeye

Rev.Past. Karangwa Alphonse, ni umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Kacyiru, akaba atangaza ko ADEPR Kacyiru ikomeje gutegura ibihe byiza byo guhembuka. Mu magambo ye yagize ati,”ADEPR Kacyiru dukomeje kubategurira ibihe byiza byo guhembuka. Kuri uyu wa gatanu kuva saa 16h00 kugeza 20h30, twabateguriye igitaramo cya pasika. Tuzaba turi kumwe na korali Sauni guturuka muri ADEPR Cyahafi.”

Igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru kikaba cyasozaga amasengesho yatangiriye ku mudugudu wa ADEPR Kinamba, akomereza ku mudugudu wa ADEPR Kabagari, akaba yaraje gusorezwa ku mudugudu wa ADEPR Kacyiru, ari naho hari ikicaro cya Paruwasi ya ADEPR Kacyiru.

Ni mu giraramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi bongeye gusubizwamo imbaraga kubw’ibihangano bya za korali zaririmbye muri iki gitaramo ndetse n’abigisha b’ijambo ry’Imana bagiye babafasha mu minsi 21 aya masengesho yari amaze.

Korali Ukuboko kw’Iburyo ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ikaba yarahakoze igitaramo cy’amateka cyafashije abakristo ba ADEPR Kacyiru bari bitabiriye ku bwinshi mu rwego rwo gusoza igiterane cy’amasengesho y’iminsi 21 bari bamazemo iminsi.


Korali Sauni yakajije imyiteguro yo gutaramana n’abo ku Kacyiru bibuka izuka rya Yesu Kirsto

Kuri ubu Korali Sauni ya ADEPR Cyahafi ikaba ariyo igiye kuza kugera ikirenge mu cya Korali Ukuboko kw’Iburyo, nayo igataramana n’abanya Kacyiru, ubwo baraba binjira muri Pasika bibuka urupfu n’izuka bya Yesu Kristo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.