Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Kacyiru: Reverend Karangwa Alphonse ahise azamura igipimo


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 March 2018 saa 02:46'


Nyuma yo kwimurirwa muri paruwasi ya Kacyiru Rev Pastori Karangwa Alphonse uzwiho gukora cyane akazamura ku rwego rushimishije aho atumwe hose biciye mu biterane by’amasengesho y’iminsi 21,ibi akaba yarabikoresheje mu gihe yabaga mu mudugudu wa Muhima,abikomereza mu mudugudu wa Cyahafi,akabikora mu mudugudu wa Bibare,yaba umushumba akabikora muri Paruwasi yatangiriyemo ya Rukurazo,abikomereza muri paruwasi ya Gatenga none akigera muri Paruwase ya Kacyiru ubu igipimo mu bubyutse no kubatizwa mu mwuka wera kikaba cyamaze kuzamuka.

Ibyo bigezweho mu gihe gito cyane uyu mushumba amaze ayobora iyi paruwasi, kuko yahise apanga gusura imidugudu yose, aho yabonanye n’abayobozi b’imidugudu, umwe umwe, abonana n’inama nyobozi z’iyi midugudu, ahura n’abayobozi ba za korali, ahura n’abaririmbyi, anasura imididugudu yose aho yaganiriye n’abakirisitu bikamuha urwego rw’igipimo itorero aje gushumba ririho.

Ni muri uwo murongo hateguwe amasengesho y’ububyutse y’iminsi 21 azazenguruka paruwasi yose aho buri mudugudu uzajya umara icyumweru wahuriweho n’abakirisitu ba paruwase yose.

Aya masengesho yatangiriye ku mudugudu wa Kinamba aho ubwitabire bukomeje kuba bwinshi, ariko abantu benshi bihana abandi babatizwa mu mwuka wera, akazakomereza ku mudugudu wa Kabagari kuva tariki ya ya 12 Werurwe 2018, kugeza tariki ya 18 Werurwe 2018, aho bazaba bari kumwe na Korali Gibeyoni izava ku mudugudu wa ADEPR Murambi, Paruwase ya Nyanza akazasorezwa ku cyicaro cya paruwasi ku wa 25/3/2018.

Bamwe mu bavugabutumwa bazabwiriza muri aya masengesho


Ev.Cyprien Hakizimana azabwiriza

Ev.Hakizimana Justin azaba ahari

Ev.Esther Mafubo nawe azitabira

Pasteri Michel Zigirinshuti, umwe mu bavugabutumwa bakunzwe azaba ahari

Rev.Semajeri Gaspard nawe azabwiriza

Korali Gibeyoni, ni imwe mu bazahembura abazitabira

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.