Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR igiye gukora umuhango wo gusengera Rev.Karuranga Ephrem na bagenzi be baherutse gutorerwa kuyobora itorero


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 July 2018 saa 07:36'

Itorero rya Pentecote mu Rwanda(ADEPR ) ritrguye umuhango ukomeye wo gusengera kumugaragaro ubuyobozi bukuru bw’iti torero buherutse gutorerwa kuyobora iri torero mu gihe cy’imyaka 5, uyu muhango ukaba uzaba kuwa 04 Kanama 2018 muri Stade ya ULK ku gisozi .

Kuwa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 kuri Dove Hotelnibwo habaye amatora y’abagize ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ,icyo gihe hatowe Reverand Karuranga Ephrehem ku mwanya w’umuvugizi ,Reverand Karangwa John Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero,Pasiteri Gatemberezi Paul atorerwa kuba Umunyamabanga mukuru Mme Aurelie UMUHOZA atorerwa gushingwa Imali n’Ubukungu mu Itorero rya ADEPR naho Pasiteri Ntaganda Jean Paul atorerwa kuba umujyanama mu by’Imali n’Ubukungu mu Itorero rya ADEPR.

Aba bayobozi batanu bagize ubuyobozi bukuru bw’itorero nibo bagiye kurambikwaho ibiganza kumugaragaro mu muhango uzitabirwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero hano mu Rwanda ,abayobozi bo munzego za Leta,abashumba b’amaparuwasi bose agize itorero rya ADEPR ,abashumba b’amatorero y’uturere n’intara ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta by’umwihariko hakazaba hari abayobozi b’umuryango wa UKIAMUKA uhuriyemo ibihugu byabyajwe ubutumwa n’abazungu bo muri Suède.

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yemeje aya makuru avugako bari mu myiteguro y’umuhango wo gusengerwa ku mugaragaro ati:"Nibyo koko kw’italiki ya 04 Kanama 2018 abakristo n’abayobozi b’itorero bazahurira kuri Stade ya ULK ahazabera umuhango wo gusengera ubuyobozi bukuru bwa ADEPR.

Abajijwe abazakora umuhango wo kubasengera kumugaragaro yagize ati:"Muri uyu muhango twatumiyemo abatumirwa benshi barimo abayobozi b’amadini n’amatorero ,abo mu nzego za Leta hano mu Rwanda by’umwihariko twanatumiye abayobozi b’umurango w’amatorero y’aba Pentecote duhuriye mw’ihuriro ryitwa UKIAMUKA aba bayobozi b’iri huriro akaba aribo bazanakora uyu muhango wo kudusengera kumugaragaro".

Ibi biroli byo gusengera kumugaragaro ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bizaba kuwa 04 Kanama 2018 kuri Stade ya ULK ku Gisozi kuva kw’isaha ya saa tatu za mugotondo kugera saa saba (9h00-13h00) hakaba hazaririmbamo amakorali atandukanye akomeye aho muri buri ntara hazaturukamo korali imwe .

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.