Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Gatsata yakoranije abavugabutumwa bakunzwe ibahuriza mu giterane cy’ububyutse kizazenguruka Paruwasi yose


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 October 2018 saa 05:25'

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatsata riyobowe na Rev.Karangwa Alphonse uzwiho kuba umunyabubyutse hagendewe ku ngero z’ama Paruwasi yabereye umushumba, iyi Paruwasi iteguye igiterane cy’ububyutse bukomeye cyizazenguruka imidugudu yose igize iyi Paruwasi kikaba cyatumiwemo abigisha b’ijambo ry’Imana bakundwa na benshi hamwe n’amakorali yose akorera umurimo w’Imana muri iyi Paruwasi .

Iki giterane 3: Abigisha EV. Justin Hakiziamana ,Pastor Celestin ,Ev.Jean Paul wa Kacyiru,Rev.Pastor Semajeri Gaspard ,Ev.Nshizirungu ,Pastor Uwambaje Emmanuel hamwe n’abayobozi ba ADEPR mu nzego zitandukanye kikazanitabirwa kandi n’amakorali yose agize ADEPR Paruwasi ya Gatsata n’ukuvuga nka Saremu.,Gatsata,Louange,Light n’izindi nyinshi zitandukanye .


Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gatsata

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gatsata yavuzeko bateguye iki giterane mu ntego yo gusaba Imana ububyutse kw’itorero ryayo ati :"Tuzasenga dusaba Imana ngo yongere isuke umwuka wera kubanyetorero ibahembure ibagarurire ibihe byiza nk’ibya kera ari nayo mpamvu twagiheye intego yanditse mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 1:8(icyakora muzahabwa imbaraga umwuka wera n’abamanukira ......).

Uyu mushumba yakomeje avugako iki giterane kizazenguruka imidugudu yose uko ari itanu igize Paruwasi ya Gatsata ati:"Tuzatangirira k’umudugudu wa Rwinyana ariko ho tuzahahurira turi imidugudu ibiri kuko nuwo ku kicaro cya Paruwasi niho ubu uri gusengera kuko kuri Paruwasi hafunzwe kuko bari mu nyubako y’urusengero .

Uyu mushumba yavuzeko iki giterane kizatangira kuwa mbere taliki ya 29 Ukwakira kirangire ku cyumweru cyo kuwa 04 Ugushyingo 2018 aho Kuwa 1 kugeza kuwa 3 tuzajya twirirwa mumasengesho turi mukazi abakristo bagahurira kurusengero kuva saa kumi n’imwe kugera saa tatu z’umugoroba (17h00-21h00) naho kuwa 4 no kuwa 5 amasengesho atangire kuva saa tatu za mugitondo kugera saa mbiri z’ijoro (9h00 kugeza saa 20h00) noneho kuwa gatandatu abantu basengere mu ngo noneho igiterane gisozwe ku munsi wo kucyumweru .


ADEPR Gatsata k’umudugudu w’ikicaro cya Paruwasi bari mu nyubako y’urusengero rw’ikitegererezo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.