Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

ADEPR Gatenga hateguwe icyumweru cy’amasengesho bise "Ongera ubeho" batumiyemo amakorali n’abigisha b’ijambo ry’Imana babisigiwe


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 September 2018 saa 09:43'

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga k’umudugudu w’ikicaro cy’iyi Paruwasi ni hamwe mu hantu hazwiho ibihe by’ububyutse bukomeye binyuze mu masengesho y’impemburo ahabera ari no muri ubwo buryo bateguye igiterane cy’amasengesho y’ububyutse azamara icyumweru bise ngo "Ongera ubeho Special Week ".


Menya byinshi kuri iki giterane

Iki giterane cy’amasengesho azamara icyumweru cyahawe intego yanditse mu gitabo cya Ezekiyeri 16 :6("Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mw’ivata ryawe ndakubwira nti "Nubwo uri mw’ivata ryawe ubeho"), kizatangira taliki ya 10 kugera kuya 16 Nzeri 2018 kikazajya gitangira kuva kw’isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saatatu za nijoro (18h00-21h00).

Muri iki giterane cy’amasengesho hatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo by’umwihariko ihuriro ry’abanyamasengesho ryitwa "Group Abanyakabera " bazabana n’abakristo kuwa 14 Nzeri 2018 aho hazaba amasengesho yo gukesha ijoro ryose abantu bicaye ku karago basenga Imana.

Iki giterane kandi cyatumiwemo abandi bakozi b’Imana batandukanye bazwiho kuba abigisha beza b’ijambo ry’Imana ,muri aba umuntu yavugamo Rev Karagwa john umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR ,Rev.Kalisa Emmuel umushumba wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali ,Rev.Karayenga Jean jacques umushumba wa ADEPR wungirije mururembo rw’amajyepfo ,Rev Masumbuko Josue umushumba w’itorero ryu’akarere ka Kicukiro ,Rev Kwizera Elise umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga hamwe Past Nsabimana Philippo umuyobozi w’uyu mudugudu wa Gatenga n’abandi bakozi b’Imana barimo abavugabutumwa batandukanye .

Si abagisha b’ijambo ry’Imana gusa batumiwe muri iki giterane kuko hazaba hari amakorali yose akorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu wa Gatenga n’ukuvuga korali Ukoboko kw’iburyo,Korali Holy Nation,Korali Elayo,Korali Beura,Korali Nyota Alfagiri hamwe na korali Jehovah Jileh CEP ULK bazabana nayo ku munsi wo ku cyumweru kizasozwaho aya masengesho.

JPEG - 89.9 kb
Ev.Cyprien Hakizimana ushinzwe ivugabutumwa n’amasengesho mu Gatenga

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Ev.Mwarimu Cyprien Hakizimana umuyobozi ushinzwe ivugabutumwa n’amasengesho kuri uyu mudugudu wa Gatenga yavuzeko bateguye icyi cyumweru cy’amasengesho y’ububyutse bise ngo "Ongera ubeho Special week" bafite intego nyinshi zitandukanye.

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati :"Muri iki giterane azaba ari umwanya uhagije wo gusenga Imana ndetse no kwiga ijambo ry’Imana mu ntego yo kugarurira abantu ikizere n’Ibyiringiro byo kubaho kuko iyo abanyarwanda dushubije amaso inyuma tukibuka byabihe by’inzitane twanyuzemo bituremera amashimwe ku Mana no mu gushimira abantu bagize uruhare mu gutuma abanyarwanda bagaruririrwa ikizere cyo kubaho ubwo ndavuga ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame .

Indi mpamvu uyu muyobozi akomeza avuga yatumye ADEPR Gatenga hategurwa iki giterane cy’amasengesho bise "Ongera ubeho Special Week " niyo kurema urufatiro rw’ikizere cyo kubaho Imana yashyize mu gihugu cyacu tugendeye kumutekano Dufite, n’uburyo abanyarwanda babanye neza, ubu turarya tukaryama ntakibazo, Ubu twongeye kubaho, Ibyo tukaba tugomba kubishimira Imana.

Ati: Ikindi navuga ni uruhare rukomeye rw’Itorero mu gusana amarangamutima y’abanyarwanda ,ry’ubaka ikizere cyo kubaho, mu ruhande rw’bakristo , Numwanya mwiza wo gutecyereza Impavu turiho nicyo tubereyeho, kugirango twuzuze inshingano zacu dutanga Umusaruro , wogukora iby’Imana ishaka.


Bwana Rev.Kwizera Elyse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga arahamagarira abakunda ibihe byo gusenga kutazacikanwa na "Ongera ubeho Special Week"

Aya makuru y’iki giterane cya "Ongera ubeho Special Week" yanemejwe na Bwana Rev.Kwizera Elyse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga aho yabwiye IYOBOKAMANA.COM mu Gatenga bamaze iminsi mu bihe byo gusenga Imana kuko iki cyumweru cy’umwihariko kije mu gihe bari mu masengesho y’iminsi 40 abera muri nibature no kumigoroba abantu bavuye mukazi.

Ati: Iki cyumweru cy’umwihariko turifuza ko abakristo bagira umwanya uhagije wo kurushaho kwegerana n’Imana kandi bakongera kuba bashya mu buryo bw’umwuka binyuze mw’ijambo ry’Imana tuzigishwa n’abakozi bayo batandukanye ndetse no mu ndirimbo z’amakorali no mu gitaramo cy’amasengesho tuzakoreshwa n’itisnda ry’abanyakabera bityo turahamagarira abantu kutazacikwa n’ibi bihe byiza by’bubyutse kuko abazitabira bazabasha guhembuka mu buryo bwose.





Rev Karagwa john umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR ,Rev.Kalisa Emmuel umushumba wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali ,Rev.Karayenga Jean jacques umushumba wa ADEPR wungirije mururembo rw’umujyi wa Kigali ,Rev Masumbuko Josue umushumba w’itorero ryu’akarere ka Kicukiro n’abandi bazabwiriza muri iki giterane



Korali Ukuboko kw’iburyo na Holy Nation n’andi makorali yo mu Gatenga azaririmba muri iki giterane cya "Ongera ubeho Special Week"


Korali Jehovah Jileh CEP ULK izaririmba muri iki giterane kiswe "Ongera ubeho Special Week"

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.