Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 21 May 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
Utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo, N’imyaka twabonyemo ibyago. (Zaburi 90.15)

ADEPR Gatenga babimburiye izindi nsengero kuzuza ibisabwa na Leta maze bafungurirwa urusengero

Yanditswe ku wa 2018-03-31 03:38:07 na Ubwanditsi










Itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali muri Paruwasi ya Gatenga hari hamaze igihe kingana n’ukwezi hafunzwe kubwo kutuzuza ibisabwa na Leta kumabwiriza mashya agenda insengero ,Abakristo b’iri torero ubu bari mu byishimo bikomeye kuko nyuma yuko bujuje ibisabwa bamaze kongera gufungurirwa urusengero aha hakaba habaye hamwe munsengero nyinshi z’itorero rya ADEPR zafunzwe hafunguwe mbere.

ADEPR Gatenga si ibintu byinshi batari bujuje mu bisabwa kuko bari bategegetswe gushyira Sound Prouff ifata amajwi ngo yekurenga mu rusengero ndetse no kuzitira urusengero ,ibi byose nyuma yaho bamaze kubikorera maze abashinzwe kugenzura iby’ifunga n’ifungurwa ry’insengero mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga bagenzuye bahira babafungurira urusengero ku munsi w’ejo kuwa 30 Werurwe 2018.

Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Gatenga mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yemeje aya makuru avugako buzuye ishimwe ku Mana kuko nyuma y’ibyumweru bine basengera kuri ADEPR Kicukiro Shell kubera ko urusengero rwabo rwari rwafunzwe ubu rwamaze gufungurwa.

Muri aya magambo yagize ati:"Turashimira cyane ubuyobozi bwa Paruwasi ya Gatenga ndetse n’abakristo kuko twahuje umugambi twese dukora ibyo twasabwaga vuba none ubu tukaba twamaze gufungurirwa urusengero bivuzeko kuri iki cyumweru cy’umunsi mukuru wo kwibuka izuka ry’umwami wacu Yesu kristo tuzahasengera ,murumva ko ari ibyo gushima Imana cuane.

Uyu muyobozi yakomeje avugako gahunda z’itorero zikomeje nkuko bisanzwe n’ukuvugako ku cyumweru hazaba amateraniro abiri ndetse habe n’igaburo ryera kandi no kumibyizi gahunda zose zizakomeza ibihe by’ububyutse dusanganywe nk’Amasengesho ya mu gitondo (Nibature ),amasengesho yo gutabaza Imana aba buri wambere wa buri cyumweru kumasaha y’umugoroba, Amasengesho yo kuwa kane aba muri ADEPR Gatenga aho abakristo birirwa imbere y’Imana basenga hamwe n’umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uba buri wa gatanu ibi byose birakomeje nkuko bisanzwe bityo turahamagarira abakristo n’abakunzi b’ibi bihe byiza kudacikwa kuko byasubiye uko bisanzwe.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Patient Bizimana