Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

ADEPR :Abashumba bakwiye imbaraga zo kwirinda ubwabo ngo babone uko baragira neza umukumbi

Ubwanditsi , 2 months ago

Abashumba ntibashobora gushumba umukumbi badafite imbaraga zo kwirinda ubwabo,iyi niyo yari intego y’umwihererero w’amasengesho y’iminsi 3 yahuje abashumba bose kuva kurwego rwa Paruwasi kugera hejuru bo mw’itorero rya ADEPR mu Rwanda .

Kuva kuwa kane taliki 31 kugera kuwa gatandatu taliki 02 Mutarama 2019 ,abayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR bitabiriye umwiherero w’amasengesho yabahuje n’abashumba bose bayobora ama Paruwasi ,abayobora uturere n’abayobora intara wabereye mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu muri Paruwasi ya Gisenyi .

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR bwasabye abashumba gukomeza kurinda neza no kuba hafi umukumbi Imana yabaragije ari nayo mpamvu yari yahawe intego "Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose. Umwuka wera yabashyiriyeho kuba abarinzi,..." (Ibyak 20:28).


Rev.Karuranga Ephreum umuvugizi wa ADEPR Abashumba batashobora gushumba umukumbi badafite imbaraga zo kwirinda ubwabo

Rev.Karuranga Ephreum umuvugizi wa ADEPR yavuzeko aya masengesho yari yateguriwe umwihariko w’abashumba nkuko n’ibindi byiciro byo mw’itorero bijya bitegurirwa amasengesho kuko Abashumba badashobora gushumba umukumbi badafite imbaraga zo kwirinda ubwabo kuko kumera neza mu buryo bw’umwuka kw’abashumba bigira ingaruka nziza kuburyo umukumbi uyobowe bityo rero twari twahuye ngo twegere Imana ubugingo bw’abakozi b’Imana buhembuke turusheho gukora umurimo neza.

Ati :"Twari tugamije ko buri mushumba twasenga Imana akongera gusubizwamo imbaraga, dusangira ijambo ry’Imana risubizamo imbaraga rinajyanye n’intego twari dufite ko dukwiriye kurinda umukumbi w’Imana ariko natwe twirinda ubwacu ndetse no kwibukiranya inshingano zitureba kuko amahugurwa ,kwibukiranya bigomba guhoraho nkuko Abisiraheri bajyaga bibuka amategeko y’Imana ku munsi w’isabato bityo natwe nk’abayobozi b’abandi twibutswa n’umwuka wera yo twegereye Imana ikatwibutsa iby’uru rugendo tukayoboka mu buryo bukwiriye kandi byose tubiyobowemo n’umwuka wera ".

Aya masengesho yitabiriwe n’abashumba basaga magana ane na mirongo bayoboye ama Paruwasi agize iri torero hamwe n’abandi 30 bayoboye amatorero y’uturere tugize igihugu cy’u Rwanda hamwe n’abashumba bombi bayoboye buri ntara ndetse n’abururembo rwa Uganda n’abagize Biro Nyobozi ya ADEPR hamwe n’abandi bashyitsi baturutse muri Suede na Canada.



Aya masengesho yahuje abashumba bose bayobora Ama Paruwasi ,uturere n’intara hamwe n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR





Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR n’abashyitsi guturuka Suede na Cnanada bitabiriye aya masengesho


Amwe mu makorali yo muri ADEPR akarere ka Rubavu yaririmbye muri aya masengesho

Amafoto :Kwizera Emmanuel


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO