Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abigisha amasomo ajyanye na Tewolojiya na Bibiliya batabifitiye uburenganzira bahagaritswe

Ubwanditsi , 5 months ago

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), yahagaritse amadini, amatorero bari baratangije amashuri yigisha amasomo ajyanye na Tewolojiya na Bibiliya mu Rwanda batabifitiye uburenganzira.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2019 nibwo HEC yasohoye Iiangazo riburira abatanga izi nyigisho bizeza ababagana ko bazahabwa impamyabumenyi zo ku rwego rw’amashuri makuru na kaminuza ko babihagarika vuba na bwangu bakagana ababishinzwe bakabagira inama batarafatirwa imyanzzuro ikakaye.

Ni mu itangazo ryagiraga riti “Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru burasaba abo iri tangazo rireba guhagarika ibyo bikorwa bakegera Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru kugira ngo ibagire inama y’uko bakwemererwa kwigisha izo nyigisho mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Ingingo ya 14 y’itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru, ivuga ko ishuri rikuru ryigenga ryemererwa gutangira gukora n’iteka rya Minisitiri ririha ubuzima gatozi hashingiwe kuri raporo y’urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’amashuri makuru mu nshingano zarwo.

Iri tangazo rije nyuma y’aho kuwa 22 Werurwe HEC yahagaritse umuhango wo gutanga impamyabumenyi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwigisha mu Ishami ry’Iyobokamana mu Ishuri rya FATEK ry’Itorero ADEPR.

Icyo gihee HEC yatangaje ko yamenyesheje ubuyobozi bwa FATEK ko icyemezo cyo guhagarika uwo muhango n’ibindi bikorwa byo kwigisha cyafashwe hashingiwe ku biteganywa n’amategeko agenga amashuri makuru mu Rwanda iri shuri ritubahirije.

Iri shuri ryagiriwe inama yo kuzuza ibiteganywa n’amategeko ngo ryemererwe gukomeza gukora.

FATEK yahagaritswe mu gihe ku wa 6 Ukwakira 2018, ADEPR yaritangijemo Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza kizibanda ku nyigisho za Tewolojiya n’Ubuyobozi.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru,Muvunyi Emmanuel


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO