Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abayobozi ba ADEPR bihaye umukoro wo kuvugurura imiyoborere no kurwanya amakimbirane

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Abayobozi Bakuru b’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), bahuguwe ku biranga umuyobozi mwiza n’uruhare rwe mu gufasha abo ayobora mu migenzereze ikwiye kuranga Umukristo n’umunyarwanda muri rusange.

Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR butangaza ko bizeye ko aya mahugurwa azagera kuri buri mukristo wese kuko abahuguwe bagera mu gihugu hose. Ni ukuvuga ngo ni abayobozi b’amatorero mu turere 30, abayobozi b’indembo 10 kuko ururembo rugira babiri [Ururembo rugereranywa n’Intara].

Aba bayobozi bahuguwe mu ntangiro z’Ukuboza i Kigali kuri Dove Hotel ahari hahuriye hamwe abasaga 60 barangajwe imbere n’abagize komite nyobozi y’itorero ku rwego rw’igihugu.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem yavuze ko impamvu bateguye aya mahugurwa ari uko itorero bayoboye rikeneye kugira ibyo rimenya ku bijyanye n’ubuyobozi no gukemura amakimbirane.

Yagize ati “Itorero ryacu rimaze kugira abakristo benshi kandi bafite ibibazo binyuranye umunsi ku munsi. Ni byiza ko rero ko abayobozi mu nzego zose haba ku rwego rw’igihugu, abashinzwe gukemura amakimbirane n’abatanga inama bamenya gufasha abantu mu bibazo bagenda bahura nabyo umunsi ku munsi.”

Yakomeje avuga ko umusaruro bari biteze muri ibi biganiro bawizeye kuko urebye ibiganiro bari guhabwa bitanga icyizere.

Ati “Ibiganiro turi guhabwa biteguwe neza ku rwego rwo hejuru, ibyo twifuzaga nibyo twagezeho 100%, ibyo twabwiwe nibyo, imyitwarire y’umuyobozi, gufasha abandi, kumenya icyo uricyo, kumenya gusesengura ibibazo ufite n’aho uri kugira ngo ubashe kugira icyo ugeraho mu miyoborere yawe.”

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem yavuze ko aya mahugurwa bayitezemo umusaruro ukomeye

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko azabafasha mu buryo butandukanye by’umwihariko kumenya kuba abagaragu b’abo bayobora bakirinda kubayobya.

Pasiteri Bajeni Mpumuro Emmanuel usanzwe anakuriye akanama nkemurampaka, yagize ati “Nkurikije inyigisho nawe n’uko nahamagariwe gukorera Imana,nk’umuyobozi nziko umuyobozi mwiza ari uwicisha bugufi imbere y’abo ayobora.”

“Ijambo ry’Imana riravuga ngo mu gihe Abisiraherli bari muri Egiputa bajya i Kanani bagiye kwambuka Yorudani abatambyi babanje imbere abo bayobora barabakurikira. Umushumba mwiza ajya imbere y’izo ayobora iyo azihamagaye ziramwitaba.”

Umuhoza Aulerie ushinzwe Imari n’Iterambere muri ADEPR, yavuze ko “Uwaduhuguye yagaragaje uruhare rw’umuyobozi n’icyo umuyobozi aricyo, n’ishusho agomba gutanga kubo ayobora n’abamuyobora.”

Yakomeje agira ati “Ibi rero byatanze indorerwamo y’umuyobozi ukenewe uyu munsi atari mu gihugu gusa ahubwo no mu itorero ryacu. Twize neza indangagaciro z’umuyobozi, icyo ategerejweho n’uwo akwiye kuba we ku buryo numva byakoze ahantu henshi byongera kutwubaka nk’abayobozi.”

Ubuyobozi bwa ADEPR butangaza ko nyuma y’aya mahugurwa bwiteguye kunoza neza ibyo basanzwe bakora , uburyo bakoreshaga baganira n’abo bashinzwe kureberera no kubafasha kuganirira hamwe kuri ya myitwarire myiza bigishijwe.

Kuri ubu Itorero rya ADEPR rifite insengero 3291 zigizwe na paruwasi 424. Rigizwe kandi n’amatorero y’uturere 30 n’indembo eshanu. Umuyobozi ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Itorero ADEPR, Umuhoza Aulerie yavuze ko aya mahugurwa arabafasha kongera kwibuka inshingano zabo nk’abayobozi b’iri torero Ushinzwe akanama ngishwanama muri ADEPR, Pasiteri Bajeni Mpumuro Emmanuel ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’amahugurwa Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem yavuze ko kuba aya mahugurwa yahawe abayobozi bagera hose mu gihugu bizafasha no kuyageza ku bakristo bose


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO