Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abayislamu batangiye Ramadhan basabwa gutora ‘Adhana’ mu ijwi riringaniye banibutsa gahunda ya #GumaMuRugo

Editorial , 24 April

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda [RMC], bwatangaje ko uhereye k’umunsi wa mbere w’igisibo gitagatifu cya Ramadhan, Umuhamagaro umunyesha ko igihe cy’isengesho kigeze ( Adhana ) izajya itorwa mu ijwi riringaniye.

Kuri uyu wa 24 Mata 2020, Abayisilamu bo mu Rwanda barifatanya n’Isi yose mu gutangira Ukwezi kwahariwe Igisibo gitagatifu cya Ramadhan-1441 (2020).

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, rivuga ko uhereye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mata 2020, ari nawo munsi wa mbere w’igisibo cya Ramadhan abayisilamu bemerewe gutora Adhana ariko mu ijwi riri hasi riringaniye.

Rikomeza rigira riti “Adhana izajya itorwa si iyo guhamagarira abayisilamu kuza gusari ku musigiti ahubwo ni imenyesha ko igihe cy’isengesho kigeze.”

Iri tangazo kandi rivuga ko uzajya atora Adhana agomba kujya ahita yibutsa abayislamu akoresheje indangururamajwi ko basabwa kubahiriza yo gusarira mu rugo kugeza igihe bazahabwa andi mabwiriza.

Ikindi Abayisilamu baramenyeshwa ko gusabana no gutumira mu ngo mu rwego rwo gusangira Iftar nk’uko byari bisanzwe bikorwa bitemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Mufti Hitimana kandi yasabye ba Iman b’Intara, Umujyi wa Kigali n’Uturere gufasha ba Imam b’imisigiti kubahiriza aya mabwiriza.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO