Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abavuga ko bakiriye agakiza baribeshya cyane! Nanjye nabyibeshyeho imyaka myinshi-Pasiteri Ezira Mpyisi

Ubwanditsi , 1 month ago

Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 97 y’amavuko, ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye kandi bafite amateka akomeye mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, yavuze ku bibeshya ko bakiriye agakiza ahamya ko abenshi babivuga mu magambo gusa anahishura ko nawe yabyibeshyeho imyaka itari mike.

Ibi uyu mukambwe uri mu ba Pasiteri b’inararibonye Ezira Mpyisi yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Nyakanga 2019.

Pasiteri Ezira Mpyisi avuga ko nta muntu wakira agakiza ngo kuko buri wese avukana kamere mbi akomora kuri Adamu no ku babyeyi be.

Uyu mukambwe akomeza avuga ko na Bibiliya ishimangira ko abavuka batyo ari intumbi kubyo kwakira agakiza.

Yagize ati “Agakiza nta muntu ukakira kuko tuvukana kamere mbi,uwaremwe ni Adamu naho twebwe turavuka tukavukana kamere mbi dukomora kuri Adamu no ku babyeyi bacu. Bibiliya ivuga ko abavuka batyo ari intumbi kubyo kwakira agakiza. Intumbi ntiyakira ahubwo Yesu niwe umusanga akamuzura akabona kumwigisha iby’agakiza.”

Yunzemo ati “Abavuga ngo bakiriye agakiza baribeshya cyane! Nanjye nabyibeshyeho imyaka myinshi nyuma nza kubimenya. Bibiliya ivuga ko wibwira ko uri muzima nyamara uri intumbi, kandi ntacyo ubasha gukora keretse Yesu ariwe ugusanze akakuzura akagushyira mu ishuri ukamenya guhitamo icyo wamenye.”

Pasiteri Ezira Mpyisi yakomeje avuga ko abigisha bamubeshye bigatuma nawe abeshya ariko ubu ko atakibeshya kandi ko ibyo avuga abikura muri Bibiliya atari ibyo akura ku barimu cyangwa kuri we ubwe.

Ati “Bibiliya imbwira ko Yesu ari we unsanga akanzura, akanyuza mu ntambwe 6, iya 7 nkavuka ubwa kabiri. Abigisha barambeshye ariko ntibari babizi. Barambeshye nanjye ndabeshya none ubu sinkibeshya. Nigisha ibyo nkuye muri Bibiliya,sibyo nkura ku barimu cyangwa njyewe ubwanjye, ahubwo mvuga icyo Bibiliya ivuga.”

Pastor Ezra Mpyisi avuga ko abamwigishije batumye amara igihe kinini yibeshya ko yakiriye agakiza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO