Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abarokore benshi ni amasega- Prophet Sultan avuga ku gukunda no kwizera abantu cyane

Ubwanditsi , 1 month ago

Umuhanuzi Munyemana Eric [Prophet Sultan] yavuze ko mu rugendo rwe rwo gukorera Imana yatewe igikomere no kwizera abantu akabakunda cyane kugeza ubwo bamuhemukiye cyangwa bakamugirira nabi.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, aho yagarutse ku rugendo rwe mu ivugabutumwa, ibitangaza yavuzweho, uko abona idini ry’ukuri ryagakwiye kuba rimeze n’ibindi byinshi.

Prophet Sultan niwe washinze ndetse akaba ari n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero River of Joy and Hope Ministries rikorera Cosmos i Nyamirambo.

Mu muhamagaro yahawe wo gukorera Imana, ntabwo buri gihe ibintu byose bigenda neza nk’uko aba abyiteze, kuri Prophet Sultan we ngo afite umuhamagaro wo gukunda cyane ariko yaje gusanga gukunda cyane bitera abantu kuba impumyi.

Yagize ati “Mu barokore tuziko ari abantu beza bitewe no kwambara uruhu rw’intama ariko abarokore benshi ni amasega. Buriya akenshi umuntu iyo ari mubi arabigaragaza ariko abarokore benshi iyo umuntu ari mubi ariyoberanya.”

“Bigishijwe kugaragara neza, hanze kuhoza ariko imbere ntibahoze, na Yesu yarabivuze abwira Abafarisayo ko boza inyuma y’imbehe ariko mo imbere huzuyemo ubwambuzi, ubusambanyi n’ububeshyi n’ubugambanyi.”

Prophet Sultan asanga igikomere yagize mu rugendo rwe yagitewe no kwizera abantu agahumwa amaso n’urukundo nyuma akazisanga yahemukiwe bikomeye.

Ati “Ikintu kimwe cyankomereye mu burokore ni ukwizera abantu bitewe n’urukundo ngahumishwa n’urukundo nyuma nkazisanga yari amasega aryana. Kandi ukabona ni Umurokore mwiza akaba yabeshya akanahimba ko mwari muri kumwe n’ibindi[… ] ni byinshi.”

Yakomeje agira ati “Bano barokore birirwa babeshya ko ari beza bavuga ngo mwirinde icyaha n’igisa nacyo n’ibindi iyo ugiye mu buzima bwabo, iyo mugendanye urikanga. Ubizereramo mubyo bavuga ariko ugasanga ibyo bavuga sibyo bakora. Icyo gihe rero ni igikomere ariko nabyo ni isomo ry’uko dukwiye gusa kwizera Imana.”

Reba ikiganiro cyose na Prophet Sultan


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO