Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abari barahawe akato mu itorero n’imiryango bagaruriwe icyizere na AEBR

Editorial , December 2019

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda ribinyujije mu mushinga wiswe ‘Turi kumwe’ mu rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu’, ryafashije abagera ku 128 bari baratewe inda bakiri abangavu kongera kwisanga mu itorero n’imiryango bari barahawemo akato.

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda ni kimwe mu biteye inkeke kandi bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda, ibi kandi bigaragarira mu mibare na raporo zitandukanye zikorwa kuri iki kibazo.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku Miturire n’Ubuzima (RDHS) yerekanye ko abangavu baterwa inda bavuye kuri 6.1% mu 2010 bagera kuri 7.3% mu 2015. Nibura umwe mu bakobwa batanu abyara atarageza imyaka 19 y’amavuko. Abana b’abakobwa batewe inda bangana na 49.6% basamye bafite imyaka iri hagati ya 12 na 17.

Imibare yo mu 2016 ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abangavu 17,500 bari hagati y’imyaka 15-17 batewe inda, bivuze ko nibura abana 47 bavukaga buri munsi.

Urubyiruko rwo mu Itorero AEBR, rwafasha ingamba zo gufata iya mbere mu guhangana n’iki kibazo. Umushinga watangiye mu 2018, wasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019.

Ni umushinga umaze imyaka ibiri ukorerwa mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho ubuyobozi bw’Itorero AEBR bubinyujije mu rubyiruko hakozwe ubukangurambaga, hatangwa n’amahugurwa ku batewe inda bakiri abangavu.

Nyuma yo kubahugura bahawe amafaranga make abafasha gutangira ubuzima nyuma banafashwa kwibumbira mu hamwe ku buryo imibare igaragaza ko mu myaka ibiri bagabanye asaga miliyoni 63Frw.

REBA VIDEO Y’ABATANZE UBUHAMYA BW’UKO BAFASHIJWE N’UMUSHINGA TURI KUMWE

Noheli Francois wari ukuriye umushinga ‘Turi Kumwe’, yavuze ko wari ugamije kubakura mu bwigunge, kubagarura mu itorero , kugirango bahure kuko bari batatanye umwenakagirango niwe wenyine wagushije ishyano

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi ni ukubaremamo icyizere cy’uyu munsi n’ejo hazaza, bigishwa kwigira no kwibumbira mu mashyirahamwe ariko tutibagiwe no kubavana mu kato bigishwa kwifasha no gufasha abana babyaye mu buzima bwabo busanzwe.”

Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, Bishop Ndagijimana Emmanuel yavuze ko abafashijwe muri uyu mushinga bari barahawe akato mu miryango ndetse no mu matorero babagamo ntibahabwaga agaciro uko bikwiriye.

Yakomeje agira ati “Ikindi mu itorero naho nta gaciro bahabwaga wasangaga bafatwa uko batari ariko aho umushinga turi kumwe utangiriye ubukangurambaga hakozwe imirimo ikomeye kugeza aho uyu munsi bafite uruhare rukomeye mu kubaka itorero ry’Imana.”

“Bamwe bari gukora umurimo w’Imana ariko abandi bari kugira uruhare mu bukangurambaga ku bakobwa bagenzi babo bari mu bibazo nk’ibyo barimo. Uyu munsi bafite agaciro mu miryango yabo nyuma y’uko bari bariswe ibicibwa.”

Abafashijwe muri iyi gahunda y’umushinga ‘Turi Kumwe’ bavuze uko bakimara guterwa inda bahawe akato n’imiryango yabo bagera aho bumva ko ubuzima burangiye ariko bigeze nyuma baza kugobobwa n’uyu mushinga none ubuzima bwarahindutse.

Tuyishimire Penina yagize ati “Ndashima uyu mushinga wadukuye mu bwigunge, ,mu buzima bwanjye numvaga ko ntashobora kongera kuba umuntu. Numvaga ntashobora kujya mu bandi ariko aho umushinga uziye waraduhuguye none ubu tugenda tuganiiza abandi tubabwira ko badashobora kwigunga kuko ejo ari heza.”
Umufashamyumvire Ndikubwimana Innocent yavuze ko kari akazi gakomeye kugarurira icyizere umwana wanzwe n’umuryango.

Yagize ati “Hari nk’abana benshi twagiye dusanga bicumbikiye iwabo barabirukanye, tugerageza uburyo bwo kubagarurira icyizere tukongera kubahuza n’umuryango. Baradukundiye abenshi ntabwo basengaga nk’uko bikwiye abenshi twarabegereye tubereka ko ibyababayeho n’undi byamubaho, tubereka uko bakwirinda ko byakongera kubabaho.”

Ubuyobozi bw’Itorero AEBR butangaza ko n’ubwo uyu mushinga urangiye aribwo urugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu rukomeje kandi aribwo rugeze ahakomeye ari nayo mpamvu bazakomeza gufatanya n’inzego za leta muri uru rugamba.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO