Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abapasiteri b’abagore bagiye kwimikwa ku nshuro ya mbere mu itorero rya AEBR

Vincent Nsengiyumva , 4 weeks ago

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR) rigiye kwimika bwa mbere mu mateka yaryo abagore ku nshingano za gipasiteri mu birori bizaba ku Cyumweru taliki 20 Ukwakira 2019.

Uyu muhango udasanzwe w’iri torero wo guha ubupasiteri abagore, uzanaberamo ikindi gikorwa gikomeye cyo kwimika abepisikopi.

Ibi birori bidasanzwe muri iri torero, bizabera ku Cyicaro Gikuru cya AEBR giherereye ku Kacyiru, ku Cyumweru, tariki ya 20 Ukwakira 2019, kuva saa mbili z’igitondo.

Umuvugizi wa AEBR, Rev. Pst Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye kizandikisha amateka mu itorero ryabo.

Yagize ati “Itorero AEBR rigiye gukora amateka mashya yo gushyira bwa mbere abagore mu nshingano za gipasiteri no kwimika abepisikopi. Ibi byemejwe n’inteko rusange y’itorero mu rwego rwo guhuza imiyoborere y’itorero ryacu n’amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).”

Abagore 12 nibo bazahabwa inshingano za gipasiteri, bakaba bazakorera umurimo w’ivugabutumwa mu bice bitandukanye ny’igihugu ahari insengero z’iri torero nk’uko ubuyobozi bwaryo bubigaragaza.

Itorero rya AEBR rikoze ibisa n’ibitari bisanzwe mu madini menshi ya kirokore, kuko akenshi wasangaga aharira ubushumba abagabo gusa.

Uyu muhango kandi uzimikirwamo Abepisikopi batanu bazahabwa inshingano zo kuyobora intara.

Muri abo bepisikopi harimo Rev. Past Ndagijimana Emmanuel usanzwe ari Umuvugizi wa AEBR akaba n’Umushumba w’Itorero mu Mujyi wa Kigali; Rev. Dr Mfitumukiza Andrew uyobora Intara y’ivugabutumwa y’Amajyaruguru; Rev Pst. Pangarasi Semitovu w’Uburengerazuba; Rev. Pst Ahishakiye Joël uyobora Amajyepfo na Rev Elisaphane ukorera mu Burasirazuba.

Ibi birori bidasanzwe byatumiwemo abayoboke ba AEBR n’abo mu yandi matorero ya gikirisitu mu Rwanda, byahujwe n’igiterane cy’umwaka kizahabera ku rwego rw’igihugu.

Ni ibirori byatumiwemo korali zitandukanye zifite amazina akomeye muri AEBR, zizafasha abazacyitabira kwinjira mu mwuka wo kuramya Imana.

Itorero rya AEBR ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1964 riturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ryabonye ubuzima gatozi mu 1967, kuri ubu rifite abakirisitu basaga 257 000 bayobowe n’abapasiteri basaga 150 .

Umuvugizi wa AEBR, Rev. Pst Ndagijimana Emmanuel, avuga ko guha abagore inshingano z’ubupasiteri ari igikorwa gikomeye itorero rigiye gukora


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO