Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abanze kwemera umuhamagaro wawe wo gukorera Imana bagiye kubyemezwa n’Ikibemeza Imana igiye kukuremera-Rev.Dr Aphrodis

Ubwanditsi , 3 months ago

Umuyobozi w’itorero rya Mission Internationale du Pleinne Evangile(MIPE Belgique), Dr Rev.APhrodis Habarurema yatanze iyi nyigisho,ifite umutwe yise ngo "IKIBEMEZA"

Uyu mushumba uzwiho kuba inararibonye mu kubwiriza ijambo ry’Imana agiye kujya afasha abakunzi b’uru rubuga rwa gikirsto kubagezaho ijambo ry’Imana uhereye muri izi ntangiriro z’uyu mwaka mushya wa 2019 ijambo atangiriyeho akaba yarihaye umutwe ugira uti "Ikibemeza" aho yatangiye asoma mu itangiriro46,25-28.

kurikira inyigisho hano:

Hejuru yiri jambo reka twongere dusome Muri Yohana5,8-9,bene data munkurikiye ndagirango tuganire ku iri jambo nise ngo ikibemeza,mwabyumvise nkuko twasomye inkuru ya Yosefu wari umurosi w’inzozi zikomeye zamuzaniraga ishyari hagati ye n’aavandimwe be,umunsi umwe abavandimwe be bamugiriye ishyari ndetse banzura no kumwica,kugirango inzozi ze ntizizagerweho,riko nkuko mubizi havuyemo umuvandimwe umwe watanze igitekerezo cyo kumujugunya mucyobo agatorwa nabanyegiputa,bumviye inama babikora utyo,babikoze utyo bibwira ko bishe inzozi ze nyamara batazi ko ahubwo bamukinguriye umuryango wo kuzinjiramo.

Ngirango nihuse muribuka ko Yozefu Yajyanywe mu egiputa arahakomerera aba umuyobozi,mugihe abavandimwe be bibwirag ko yaphuye,kubera ko muri egiputa ariho hari hasigaye ibyo kurya,inzar yarateye I kanani,abavandimwe be bafashe inzira berekeza muri egiputa,bahageze basanga mwene se bataye ri we uri kukigega,nuko nawe ahita abamenya.


Rev.Dr .Aphrodis Habarurema Umushumba mukuru w’itorero rya Mission Internationale du Pleinne Evangile asobanura ijambo ry’Imana yise "Ikibemeza"

Ikibemeza ko ibyo yarotaga byari ukuri kiba kirabonetse,halleluyaaaa,mwene data mukundwa ndakugira inama yo kutazajya witura inabi abakugiriye nabi ahubwo jyubitaho ubagirire neza kugirango bamenye gukomera kw’Imana yawe,igihe cyarageze Joseph atumizaho umuryango wose kuza kumureba kugirango bose bazahamye ko inzozi ze zari ukuri.

Sinzi ibigeragezo ufite uko bingana,warasenze ntibemera,waraye amajoro ntibemera ariko uyu munsi Imana iguhe ikibemeza bemere ko Imana usenga ifite ububasha,hallelluya,Uwiteka akuremere ubuhamya bwemeza abagupingaga,twasomye kandi muri Yohana inkuru zuriya muntu wo kukidendezi,icyo kidendezi cyariho umuntu wari umaze imyaka 36 arwaye,Yesu ahamusanze amubaza niba ashaka gukira.

Undi nawe amusubiza ko ntawe afite wo kumujugunya mukidendezi ngo akire,mugihe amazi yihindurizaga,ariko Yesu yamubereye umukiza umurwayi ataha yikoreye uburiri bwe halleluya ntawahuye na Yesu ngo akomeze kuba nkuko yari ameze,Ndashima umwami Yesu ko yatubereye ikidendezi twese twiyuhagiramo iyo twemeye tukizera amaraso yatumeneye,halleluya iyo Yesu atanze icyemeza abantu usigar wicariye ibyari bikwicariye,ukaremerera ibyari bikuremerereye.

Uwiteka Imana yigaragarije Eliya I karumeli kumusozi Imana imuha imbaraga zo gutwika igicaniro,maze abari aho bose bemera Imana y Eliya,halleluya mwene data ndinginga Imana ngo iguhe ikibemeza mu izina rya Yesu kristo.

Amen.

Kanda hano uryoherwe n’iyi nyigisho yuje ubuhanga ya Dr Rev.Aphrodis HABARUREMA umushumba w’itorero rya MIPE (BELGIQUE):


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO