Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 19 April 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
UBUYOBOZI BWA IYOBOKAMANA.COM BWIFURIJE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA W’I 2018 ABASOMYI N’ABAKUNZI BA YESU KRISTO UMWAMI WACU

Abanyamadini n’amatorero bahuhiweho na RGB igabanya bimwe mu byasabwaga insengero zikwiye gusengerwamo

Yanditswe ku wa 2018-03-30 22:07:02 na Ubwanditsi










Mu Rwanda hamaze gufungwa insengero zisaga ibihumbi 6 kubera kutuzuza ibisabwa bikubiye mu itegeko rishya ry’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo insengero zisabwa kuba zujuje yaba izo mu cyaro ndetse n’izo mu mujyi gusa hari bimwe mu byari bisanzwe bisabwa bitagaragara kurutonde rushya rw’ibisabwa muri ibi umuntu yavuga nko kuba urusengero rugomba kuba rukorera muri kimwe cya kabiri cya Hegitare kandi iyi ngingo ikaba ari imwe muzari zikomereye abayamadini n’amatorero.


Mu guca akajagari, niba urusengero usengeramo rutujuje ibi bikurikira, menya ko rukwiriye gufungwa

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifashe umwanzuro wo guca akajagari (Urusaku rukabije, isuku n’isukura bidahagije, inyubako zikoreshwa ku buryo budakurikije amategeko abigenga,...) ku nyubako zikoreshwa nk’insengero z’amadini n’amatorero hirya no hino mu gihugu, inzego z’ibanze ziri gushyira mu bikorwa icyo cyemezo aho ziri gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Kugeza ubu izigera ku bihumbi 6 zimaze gufungwa mu gihugu hose.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko kugeza ubu gahunda yo kugenzura inyubako zisengerwamo irimo gukorwa neza cyane, gusa ngo hamwe na hamwe hagiye hagaragaye ibibazo mu gushyira mu bikorwa icyo cyemezo. Itsinda rihuriwemo n’abakozi ba RGB, MINALOC ndetse ku bufatanye n’izindi nzego, ryashyize hamwe ibikwiriye kugenderwaho mu kugenzuro inyubako zisengerwamo n’imitunganyirize y’imikorere y’imiryango ishingiye ku idini muri rusange.

RGB ivuga ko insengero zafunzwe ariko nyuma zikazagaragaza ko zujuje ibyo zasabwe, zizafungurwa zikongera gusengerwemo. Nk’uko tubikesha itangazo ryateweho umukono na Prof Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho ibyo insengero zisabwa kuba zujuje. Mu gihe urusengero uzi, usengeramo, muturanye,.. rwaba rutujuje ibi tugiye kuvuga, menya ko rukwiriye gufungwa.

Insengero ziherereye mu mujyi wa Kigali zirasabwa ibi bikurikira:

1.Urusengero rugomba kuba rufite icyangombwa cya RGB

2.Urusengero rugomba kuba rufite icyemezo cy’imikoranire n’akarere rukoreramo mu gihe rufunguye irindi shami.

3.Urusengero rugomba kuba rwujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko agenga imyubakire mu mujyi.

4.Urusengero rugomba kuba rufite ubwiherero bwujuje ibisabwa.

5.Urusengero rugomba kuba rwujuje ibyangombwa bisabwa inyubako zihuriramo abantu benshi.

6.Urusengero rugomba kuba rufite aho abarugana baparika imodoka kandi hujuje ibisabwa.

7.Urusengero rugomba kuba rutarangurura urusaku hanze.

8.Urusengero rugomba kuba rufite uburyo bwo kubungabunga isuku bikurikije amabwiriza agenga isuku mu mujyi ruherereyemo.

9.Urusengero rugomba kuba rufite uburyo bwo gufata amazi y’imvura, atemba n’ibindi.

Insengero ziherereye mu cyaro zigomba kuba zujuje ibi bikurikira:

1.Urusengero rugomba kuba rufite icyangombwa cya RGB

2.Urusengero rugomba kuba rufite icyemezo cy’imikoranire n’akarere rukoreramo mu gihe rufunguye irindi shami ahandi hatandukanye n’aho rwasabiye icyangombwa cyo gukora bwa mbere.

3.Urusengero rugomba kuba rwujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire mu cyaro.

4.Urusengero rugomba kuba rufite ubwiherero bwujuje ibisabwa.

5.Urusengero rugomba kuba rwujuje ibyangombwa bisabwa inyubako ihuriramo abantu benshi aho ruherereye.

6.Urusengero rugomba kuba rufite imbuga itoshye kandi ihagije.

7.Urusengero rugomba kuba rutarangurura urusaku rubangamira abaturanyi

8. Urusengero rugomba kuba rufite uburyo bwo kubungabunga isuku no gufata amazi y’imvura.

REBA ITANGAZO RISHYA RYA RGB KU BISABWA URUSENGERO RUGOMBA GUKORERWAMO:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Thacien Titus