Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abantu 16 biciwe mu gitero ku musigiti barimo basenga

Vincent Nsengiyumva , 2 days ago

Abantu bagera kuri 16 bishwe naho abandi babiri barakomereka bikomeye mu gitero cyagabwe ku musigiti mu uherereye mu Majyaruguru y’igihugu cya Burkina Faso.

Aya mahano yabaye ku wa gatanu nimugoroba ubwo abantu bari mu musigiti wa Grand Mosque mu cyaro cya Salmoss muri Burkina Faso barimo basenga nk’ibisanzwe, maze binjiranwa n’abagabo bari bafite imbunda batangira kubamishaho amasasu.

Icyo gitero cyatumye abahatuye benshi bahunga icyo cyaro kiri hafi y’umupaka uhuza Burkina Faso na Mali.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abantu babarirwa mu magana bamaze kwicwa muri iki gihugu mu myaka micye ishize, ahanini bakaba barishwe n’imitwe yitwaje intwaro igendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu.

Umwe mu batuye mu mujyi wa Gorom-Gorom uri hafi y’aho byabereye yavuze ko abantu batangiye guhunga bajya mu bihugu y’ibituranyi. Ati: "Kuva muri iki gitondo [cyo ku wa gatandatu], abantu batangiye guhunga bava muri aka karere".

Yongeyeho ko hari "umwuka wo guta umutwe nubwo hoherejwe abasirikare b’ingoboka" muri ako karere nyuma y’icyo gitero."

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko abantu barenga 250,000 bo muri Burkina Faso bamaze guta ingo zabo mu mezi atatu ashize kubera ibitero biri kugabwa muri iki gihugu bigahitana abantu.

Abagera kuri 16 bishwe basanzwe mu musigiti bari gusenga


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO