Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abantu 10 baguye mu gitero cyagabwe ku ishuli ry’itorero Presebuteriene


Yanditswe na     Ubwanditsi
18 May 2018 saa 08:24'

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Sudani y’epfo byanditse ko abantu 10 baguye mu gitero kibasiye Ishuli rya Gikristo ryo muri iki gihugu.

Ishuli rya Emmanuel Christian College, riherereye mu gace ka Goli, mu ntara ya Yei kagabwe ho igitero, cyaje guhitana abantu 10 biganjemo abana n’abagore, ndetse abagore bo ngo banafashwe ku ngufu nkuko imiryango mpuzamahanga irengera inyungu z’abakristo yabitangaje.

Mu bishwe harimo abana batanu, umwe wo mu mashuli yisumbuye ndetse n’abandi bane bo mu mashuli abanza, abarinzi batatu, ndetse n’umupapa n’umwana we bari baje kwishakira ubuhingiro mu gace ka Goli.

Bivugwa ko umukobwa w’imyaka 14 w’umukozi w’iki kigo yafashwe ku ngufu, mu gihe inyubako z’ishuli zo zahiritswe ndetse ibikoresho biratwikwa.

Nta mutwe n’umwe w’iterabwoba wari wigamba iki gitero, gusa hari amakuru avuga ko iki gitero gishobora kuba cyagabwe n’abarwanyi ba Sudan People’s Liberation Army.

Iri shuli, bivugwa ko ryubatswe ku ngunga y’itorero rya Presebuteriene ryo mu gihugu cya Sudani, rikaba kuri ubu ryafashwaga na Leta.

Benshi mu bumvishe iby’iyi nkuru basabye isi yose ndetse n’abakristo muri rusange gukomeza gusengera igihugu cya Sudani y’epfo, na n’ubu kikirangwamo imidugararo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.