Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abandebera mu yindi shusho itari iya Kristo bakomeje kunyibeshyaho- Bishop Dr Masengo

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda rifite icyicaro Kimironko mu Mujyi wa Kigali, Bishop Dr. Fidele Masengo, avuga ko uwamurebera mu ishusho itari iya Kristo yaba amwibeshyeho.

Yabigarutseho mu nyigisho ze asanzwe agenera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye kuwa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019.

Ni inyigisho yafatiye ku byanditswe biri mu Abaroma 6:11 hagira hati “Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu.”

Bishop Masengo avuga ko ashingiye kuri iki cyanditswe yemeza neza ko “Twapfanye na Yesu ku musaraba. Twajyanye mu mva nyuma tuzukana nawe.”

Akomeza avuga ko abizera bari muri Kristo. Ati “Abizera bari muri Kristo niho bihishe. Ntabwo baboneka mu ishusho itarimo Kristo nta nubwo babura aho Kristo yagaragaye.”

Masengo avuga ko kubwe yiyumva nk’aho ariwe wa mugabo wicaye iburyo bw’Imana kuberako ntaho Kristo ari atari kandi akaba nta n’aho we (Masengo) ari Kristo atari.

Ati “Kubera iyo mpamvu, umuntu yavuga neza ko abandebera mu yindi shusho itari iya Kristo bakomeje kunyibeshyaho.”

Yavuze ko intekerezo ziha umuntu kwibona ahandi hatari muri Kristo zangiza nyirazo ngo kuko hirya ya Kristo hataba ubuzima cyangwa ubugingo. Ati “Muri we turiho.”

mushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, Bishop Dr. Fidele Masengo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO