Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abakorera ingendo nyobokamana muri Israel basubijwe, RwandAir igiye gutangiza icyerekezo kigerayo

Ubwanditsi , 4 months ago

Abakirisitu bo mu Rwanda bakorera ingendo nyobokamana zigana muri Israel ahafatwa nk’ubutaka butagatifu bakiranye yombi iby’uko sosiyete itwara abantu n’ibintu RwandAir igiye gutangira ingendo zayo mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, nibwo iyi sosiyete iri mu zikomeye mu Rwanda, RwandAir yatangaje ko guhera ku wa 25 Kamena, izatangira ingendo zigana mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel.

Aya makuru yakoze benshi ku mutima biganjemo abakozi b’Imana ndetse n’abakirisitu bakorera urugendo nyobokamana muri iki gihugu gifite amateka akomeyee mu by’imyemerere nyobokamana.

Iki gihugu kiba ku mugabane wa Aziya, nicyo kibamo Umujyi wa Yeruzalemu, Nazareti agace bivugwa ko Yezu yakuriyemo ndetse na Betelehemu aho Yezu yavukiye n’ahantu hazwi cyane mu mateka ya Yesu/Yezu ufatwa nk’umucunguzi w’abantu.

Pastor Desiree Habyarimana, washinze umuryango witwa Agakiza ufasha abakirisitu bashaka gukorera ingendo muri Israel, yatangarije The Newtimes dukesha iyi nkuru ko ingendo nshya za RwandAir zigiye koroshya imigendere cyane ko igihe cyakoreshwaga ndetse n’ibiciro bigiye kugabanuka.

Yavuze ko ubusanzwe uwajyaga muri iki gihugu yanyuraga Addis Ababa muri Ethiopie, agakomeza i Istanbul muri Turikiya mbere yo kwerekeza muri Israel aho rwabaga ari urugendo ruhenze kandi rurerure.

Janet Uwimbabazi, ukorera Love Israel Ministries yavuze ko itike yabaga ari amadolari ari hagati ya 700 na 900 ujyanye na Ethiopian Airlines ariko yizeye ko ubu igiye kugabanuka ku buryo bushimishije.

Sosiyete akorera itwara abantu 35 buri mwaka mu Misiri ndetse mu gihe amatike azaba ahendutse umubare uziyongera.

Darlene Kiyange, ubwiriza muri ADEPR ni umwe mu bafashaga abashaka kujya muri Israel, yavuze ko iki cyerekezo gishya cya RwandAir kizabafasha ku buryo bacana ukubiri n’amasaha bamaraga ku bibuga by’indege.

Yagize ati “Twamaraga ijoro ku bibuga cy’indege i Istanbul, dutegereje indege itujyana muri Israel. Urugendo ntaho umuntu ahagaze ruzatuma umwanya ugabanuka, ndetse ntabwo ruzaba ruvunanye.”

Icyerekezo cya Kigali-Tel Aviv muri RwandAir kizajya gikorwa n’indege ya Boeing 737-800NG, ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu. Iyi ndege ifite imyanya 16 y’icyubahiro (business class) na 138 isanzwe (economy class)

Amakuru aturuka muri iyi sosiyete ya RwandAir avuga ko itike yo kugenda no kugaruka ku muntu wajyanye nayo muri Israel izaba iri ku madolari 615 mu myanya isanzwe.

RwandAir igiye gutangira indendo zijya muri Israel


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO