Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abakorana na satani n’imyuka mibi n’abakorera Imana barahari- Ev Sugira Steven

Editorial , 2 months ago

Umuvugabutumwa Sugira Steven umaze kwamamara kubera impano idasanzwe yo kubwiriza Ijambo ry’Imana ndetse akanakoreshwa ibitangaza yavuze ko muri iki gihe abakorana na satani bariho kandi babikora bikabahira ariko hakiri n’abakorera n’Umwuka Wera w’Imana.

Yabigarutseho mu kiganiro mpaka ku bisobanuro by’Umwuka Wera, ibiranga umunyamwuka ndetse n’ibikorwa by’abiyitiranya n’umwuka wera kandi ntawo bafite.

Muri iki kiganiro, Ev Sugira yari kumwe n’abakozi b’Imana barimo Pasiteri Mutesi Marie Aime , Ntakirutimana Donatha, Pasiteri Niragire Jackson, Uwiringiyimana Nadine, Pasiteri na Habimana François.

Ku bakunze gusoma Bibiliya n’abayemera muri rusange mu gitabo cya Zaburi 104:30; 139:7, havuga ko “Imana yohereza umwuka wayo mu buryo bw’uko yohereza imbaraga zayo ahantu aho ari ho hose kugira ngo ibyo ishaka bikorwe.”

Ev Sugira Steven yavuze ko gukoreshwa no gukorana n’Imana bitandukanye bivuze ko umuntu ashobora gukoreshwa n’Imana bitewe n’inyungu ifite mu gikorwa kiraba.

Ati “Yesu aza mu Isi yaje ari umukiza hanyuma abamwemeye nibo bamwakiriye nk’Umwami ariko isi ntabwo yigeze imenya ko ari umwami. Ariko nagaruka kwima ingoma azaba ari umwami nibwo amahame n’amategeko azashyirwa mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko “Satani aracyazerera, aracyakorera muri iyi Si. Abantu bafite ubutware bw’inaha bashobora gukora ibifite imbaraga inaha, rero kubera ko ibintu byabo bidafite isoko uhagurutse ukavuga ko uri umukozi wa satani abantu bose baguhunga.”

Byatumye abantu bose bambara uyu mwambaro kubera indangagaciro zawo barabyiyitirira biyambika iki cyubahiro kugira ngo bakore ibyabo. Ariko ikikubwira umunyamwuka ntabwo avuga ko yawuzuye ahubwo ni imbuto yera.”

Ev Sugira yavuze ko ubwo abigishwa ba Kristo bamubazaga ikizatuma abantu bamenya ko ari abakozi be, ababwira ko bakwiye kwera imbuto zihuye n’ibyo bavuga.

Ati “Igisobanuro cy’umunyamwuka ni uko umuntu agaragaza ibyo avuga , Bibiliya iravuga ngo icyabyawe n’umubiri ni umubiri n’icyabyawe n’umwuka ni umwuka.”
Uyu mukozi w’Imana avuga ko abakorana na satani bahari kandi kuko ku isi ari iwabo bakomeje gukora kandi bikabahira.

Ati “Icyo twasobanura cyo abakorana na satani, abakorana n’iyo myuka barahari kandi kubera ko ubu butware ari ubw’iwabo barabikora bigashoboka hanyuma n’abakorana n’Imana nabo barahari.”

Ev Sugira yavuze kandi ko ibi bintu bizakemuka ubwo Kristo azaba yaje gutwara itorero rye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO