Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abakiristu bo mu mdini n’amatorero ntibahuza k’umunsi w’abatagatifu


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 September 2018 saa 03:56'

Ku isi hose hari iminsi y’ahariwe abemeramana ijya yizihizwa ndetse rimwe na rimwe ugasanga hatanzwe ibiruhuko ku isi,aha twavugamo nk’igisibo ku baislam ndettse n’umunsi w’abatagatifu ndetse n’indi min si myinshi

Iyobokamana.com twagerageje kuganira nma bamwe mu bemera mana k’umunsi w’abatagatifu bose .

Buri tariki ya mbere Ugushyingo, abakirisitu bo mu idini gatulika n’abangirikani, bizihiza umunsi w’abatagatifu bose cyangwa umunsi w’abera, Gusa abo bandi bo mu matorero atandukanye bo basanga nta mpamvu yo kwizihiza uwo umunsi.

Abakirisitu bo muri aya madini uyu munsi usanga bawuha agaciro kawo bitewe n’uko bemera ko abatagatifu hari ibikorwa bikomeye bakoze kandi bagomba gukomeza kubigiraho.

Mariya, ni umukirisitukaziwo muri kiriziya gaturika waganiriye na Iyobokamana.com, akaba yavuze ko umunsi w’abatagatifu we awuha agaciro gakomeye bitewe n’uko abatagatifu hari isura nziza batanze bityo akumva yagerageza kubigana.

Mariya yagize ati” Njyewe nitwa Mariya urumva ko kwigana bikiramariya atari ibintu byoroshye, ariko ubundi abatagatifu n’abantu b’ikitegererezo tugomba kugerageza kwigana dukurikije ibikorwa dusanga muri bibiriya bagiye bakora bakiri kwisi."

Yakomeje agira ati" Numva kandi ari ngombwa ko igihe cyose tugomba kwiyambaza bazina bacu batagatifu kugira ngo badusabire kuri nyagasani Imana yacu.

Eric wo mu itorero ryitwa “itorero ry’urumuri ku misozi” yatangiye atubwira ko uwo munsi w’abatagatifu bose atawuzi, ndetse ku bwe ngo agasanga nta n’icyo usobanuye kuri we.

Eric yagize ati” Njye mu gihe maze muri iri torero, uwo munsi ntawo nzi, yewe nta nuwo nari nsanzwe nzi , Ese ubundi abatagatifu babaho, nta muntu ushobora kubaho. Njye uwo munsi sinywemera, kuvuga ngo umuntu ni umutagatifu bashingiye kubikorwa yakoze sibyo, kuko ibyo amaso y’abantu abona bitandukanye n’ibiba mu mutima.

Eric akomeza avuga ko umuntu yagakoze ibyo Imana ishaka akiri ku isi hanyuma yagera mu ijuru ikazabimugororera, kubwe ngo asanga umutagatifu ari yesu wenyine.

Padiri Yves Emmanuel Rucamumakuba, Padiri mukuru wa paruwasi ya Musambira, yadutangarije ko umunsi mukuru w’abatagatifu bose ari umwe mu minsi mikuru ikomeye kiliziya gaturika yizihiza, aho avuga ko uyu munsi utuma abakirisitu barushaho kwibuka bazina batagatifu babo bazirikana ibyo bakoze byiza kugira ngo bagere ikirenge mu cyabo.

Yagize ati uyu ni umunsi mukuru ukomeye, iyo tuvuga mutagatifu wanjye, ni ukuvuga nitwa Yves Emmanuel, niba ndi muri urwo rugendo rwo kuba umutagatifu , ngomba kwisunga uwabigezeho akansabira, ariko buriya sino kudusabira gusa ahubwo n’imibereho ye myiza ikatubera urugero kugira ngo umuntu abone icyo gukora.

Nubwo hari abavuga ko bitoroshye kuba umuntu yakitwa umutagatifu, Padiri Yves we avuga ko bidakuraho kuba hari abantu Nyagasani yagororeye.

Ubusanzwe kugira ngo muri kiliziya umuntu ashyirwe mu batagatifu, binyura mu nzira ndende kuko abanza gushyirwa mu bahire, nyuma hagakorwa igisa n’ubushakashatsi uko ibimenyetso by’ibikorwa bye byiza bigenda bigaragara, umuntu akabona gushyirwa mu batagatifu.

Kugirwa umutagatifu ni icyemezo gifatirwa i vativani kwa Papa, ndetse ni isi yose ikabimenya.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.