Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abahanzi barimo Bigira Elysée, Gaby Kamanzi na Zawadi bagiye gukorera igitaramo kuri Instagram

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi Bigira Elysée uririmba muri Gisubizo Ministries agiye gufatanya n’abandi baramyi barimo Gaby Kamanzi na Zawadi mu gitaramo gikomeye kizabera imbona nkubone kuri Instagram mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda mu bihe barimo bibasaba kuguma mu rugo.

Ni uburyo bushya butari bumenyerewe buzatangira kuri iki Cyumweru tariki 5 Mata 2020, ku isaha ya 8h00 [Saa Mbili z’umugoroba] za hano I Kigali.

Iki gitaramo kizahuriramo abahanzi Bigira Elysée kuri ubu ubarizwa ku mugabane w’I Burayi, Zawadi Regalo nawe wahoze muri Gisubizo Ministries ariko kuri ubu usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abandi bahanzi bazakitabira ni Gaby Kamanzi uri mu Rwanda ndetse na Elisa B uri ku mugabane w’I Burayi.

Bizakorwa umuhanzi Bigiri akoresha urukuta rwe rwa Instagram [bigiraelisha_gatoto_jnr ], atumira umuhanzi Zawadi ndetse n’abandi bazagenda batumirwa binyuze kuri uru rukuta rwe.

Biteganyijwe ko bazajya baririmba indirimbo zitandukanye ndetse bakanaganiriza abakunzi b’ibihangano byabo bitewe n’ibibazo bazagenda bababaza.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yagize ati “Impamvu y’iki gitaramo ni ukugira ngo turamye, dusenge, tuvuge ijambo ry’Imana n’ibindi. Ni ibintu bizajya bigaruka buri cyumweru biyobowe nanjye na Zawadi.”

Yakomeje agira ati “Bifitanye isano n’iyi gahunda yo kuguma mu rugo kuko ni itegeko kandi ni ukugira ngo twirinde turinda n’ubuzima bw’abandi. Urumva rero ni ukugira ngo dufashe abantu gusenga bari mu ngo zabo.”

Umuhanzi Bigira Elysée yakanguriye abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitabira ibi bitaramo kuko bigamije kubafasha gusenga no kuramya Imana.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO