Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abahanzi ba Gospel baherutse kuririmba mu gitaramo cy’Umujyi wa Kigali ntibishyuwe n’igiceri cy’atanu (5Frw)

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Umuhanzi uri mu bamaze guhamya ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Ashimwe yahishuye uburyo mu gitaramo abahanzi ba Gospel baherutse kuririmbamo cy’Umujyi wa Kigali ntawigeze ahabwa n’igiceri cy’ifararanga.

Ni muri gahunda y’ibitaramo ngarukakwezi by’Umujyi wa Kigali utegura hagamijwe guherekeza ukuba kurangiye baha ikaze ugushya banasusurutsa abaturage. Iki gitaramo kiba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.

Icyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019, cyari kitabiriwe n’abahanzi bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo; Bosco Nshuti, Alex Dusabe, Dominique Nic na korali Siloam.

Iki gitaramo cyabereye muri Car Free Zone kiri mu byitabiriwe cyane ugereranyije n’ibyabaje birimo abahanzi baririmba indirimbo bamwe bakunze kwita izisanzwe cyangwa iz’Isi.

Dominic Nic nk’umwe mu bitabiriye iki gitaramo yatangaje ko nta mafaranga Umujyi wa Kigali wigeze uha aba bahanzi.

Uyu muhanzi uri mu bafite izina ryubashywe hano mu Rwanda yabitangarije mu kiganiro Samedi Detente cyo kuri RBA.
Dominic Nic ni umwe mu bahanzi bishimiwe muri iki gitaramo cyabaye mu mpera z’Ugushyingo 2019, mu Mujyi wa Kigali

Yavuze ko muri iki gitaramo Umujyi wa Kigali wabwiye abahanzi ba Gospel bashobora kuririmba abantu benshi bakitabira, nyuma nabo bakazajya bishyurwa.

Ati “ Buriya kiriya gitaramo abantu bacyumvise mu buryo butaribwo, buriya Umujyi wa Kigali ntan’igiceri cy’atanu watanze ahubwo twebwe basa n’aho batubwiye ngo muri Gospel turashaka ko namwe mwinjira muri iki gikorwa bityo tube twababona nk’abizerwa ko twazajya tubakoresha. Ntan’ibihumbi na bitanu bigeze batanga ku muhanzi waririmbiye hariya.”

Uyu muhanzi yavuze ko Alex Dusabe ariwe wari wavuganye n’Umujyi wa Kigali ari nawe wahamagaye abandi bahanzi ngo baze baririmbe muri iki gitaramo.

Ati “Nta kintu twahawe rero muby’ukuri abantu ntibagire ngo hari ama miliyoni twahawe nk’uko abo mu njyana zitari iza Gospel bayahabwa. Wenda mu bizakurikira bazayatanga ariko ubu twe twahamagawe [......].”

Yakomeje agira ati “Ubona bari bameze nk’abari kugerageza kugira ngo barebe ko Gospel abantu nabo baza. Ese gospel ikozwe abantu baza? Rero baraje benshi kandi barananezerwa cyane.”

Muri iki kiganiro Dominic yagarutse ku mushinga afite muri uyu mwaka wa 2020, irimo indirimbo zitandukanye yamaze gukora zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi ndetse n’igitaramo gikomeye yagombaga gukora umwaka ushize hakazamo ibibazo bwite by’umuryango byatumye akimurira muri uyu mwaka. Iki gitaramo ni kimwe mu byitabiriwe cyane kuva iyi gahunda y’ibitaramo ngarukakwezi yatangira mu Mujyi wa Kigali Icyo gihe abitabiriye iki gitaramo barapfukamye abakozi b’Imana barabasengera, babaramburiraho ibiganza babahesha umugisha


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO