Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abagize itsinda rya Fine Gospel Show bateguye igitaramo cy’ivugabutumwa rizasana imitima n’imibiri


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 October 2018 saa 03:12'

Itsinda rya Group yitwa Fine Fine Gospel Show ryabayeho riturutse ku kiganiro kitwa Fine Gospel Show gikorwa kuri Radio ya Fine FM ,iki kiganiro kikaba gikorwa n’umunyamakuru Ev.Bahizi Innocent akaba ari nawe muyobozi w’iri tsinda ari no muri ubwo buryo bateguye igitaramo cy’ivugaubutumwa rikomeye bazanakoreramo ibikorwa byo gufasha abatishoboye .

Nkuko bitangazwa na Ev.Journalist Bahizi Innocent umuyobozi w’iri tsinda rya Fine Gospel Show avugako babateguriye igitaramo kidasanzwe cyo guhimbaza Imana gifite intego yo kwibutsa urubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu kandi z’itorero zubaka.

Iki gitaramo giteganijwe kuba kuri iki cyumweru taliki ya 14 ukwakira 2018 I kigali, Masizi muri Mt Calmel Celebration Center kuva kw’isaha ya saa saba kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ( 13h00-18h00).


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Iki gitaramo kiza kirimo abahanzi n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, harimo Injiri Bora, Danny MUTABAZI, Eric Nizigiyimana, Caleb Josua Iradukunda ndetse na Tuyishime Sabrine n’abandi benshi batandukanye hamwe n’abavugabutumwa batandukanye barimo Ev.Didace Habintwari ndetse n’uyu Ev.Bahizi Innocent.

BAHIZI Innocent yakomeje avuga ko iri tsinda rigamije kuvuga ubutumwa bwiza mu magambo no mu bikorwa harimo gufasha abatishoboye mu bikorwa byo kubaremera ndetse no gusura abarwayi kwa muganga nkuko bazanabikora muri iri vugabutumwa bafite ku cyumweru.

Aratangaza ko kandi ko k’urubu bateguye igitaramo kidasanzwe kizaba kigamije kwibutsa urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu gukora ibikorwa by’urukundo ndetse aha muri iki gitaramo iyi gourp izanatangiramo ubwisungane mu kwivuza. Akomeza avuga ko iki ataricyo gikora cyonyine bakoze kuko nanyuma yaha bazakomeza gukora ibikorwa nkibi.

Group ya fine gospel yashinzwe muri kanama uyu mwaka ubu ikaba imaze kugera kubasaga 200 bahuriye kurubuga rwa watsap rubahuza ariko hari nabandi bataba kurirwo ariko baba muri group, iyi group yashinzwe ivuye mu bakunzi bikiganiro fine gospel show gitambuka kuri 93.1 fine fm.



Injri Bora Choir n’umuhanzi Danny Mutabazi bazaririmba muri iki gitaramo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.